spot_img

Umupolisikazi yirukanywe mukazi akimara kuvuga ko atari aziko umugabo we acuruza ibiyobyabwenge.

- Advertisement -

Uyu wari umupolisi mukuru ku kicaro cya polisi y’umujyi byatumye yirukanwa kukazi nyuma yo gutangaza ko atigeze amenya ko umugabo we yari umucuruzi kabuhariwe w’ibiyobyabwenge bikomeye.

Byose byatangiye ubwo yatangiye gukorwaho ipererereza ku mibereho ihenze cyane yuwo mupolisi kandi amafaranga ahembwa mu gipolisi bizwiko atari menshi. Uyu mugore witwa Rasvinder Agalliu wo mu bwongereza, ngo yabagaho ubuzima buhenze kuburyo yabaga mu bukode bw’ibihumbi 5000 by’amapawundi buri kwezi (arenga miliyoni 5 rwf) atunze imodoka y’ibihumbi 70 (arenga miliyoni 70 rwf) ndetse n’imyenda ihenze cyane yabaga yambaye.

- Advertisement -

Yavugaga ko umugabo we Julian Agalliu ngo ayo mafaranga yayakuraga mukazi ke ko gutekera abakire cyane cyane abakinnyi b’umupira w’amaguru ndetse ashimangira ko uyu mugabo yinjizaga hagati ya 1000 na 4000 by’amapawundi buri cyumweru kandi bakamwishyura muri kashi. Nyamara byaje kugaragara ko aya makuru umugore yatanze atariyo ndetse umugabo we akaba yari umucuruzi ruharwa w’ibiyobyabwenge aho byavumbuwe ko yari anafite porogaramu (app) acururizaho ku rubuga rwa internet.

- Advertisement -

Ajya kuvumburwa abagenzacyaha bashakishije mu itumanaho ryose ryuwo mugabo maze baza kugwa kubutumwa yandikiranye numwe mubo bakoranaga buvuga kubijyanye n’umuzigo urimo intwaro ndetse na cocaine upima ibiro 100, icyakora uwo muzigo ngo inyuma warumeze nkurimo isaha zizwi cyane z’uruganda rwa hublot.

Uyu mugore wari umupolisi akimara kwerekwa ibimenyetso byose yahise avuga ko nta kintu na kimwe yarazi ku kazi kandi umugabo we yakoraga kajyanye n’ibikorwa bitemewe n’amategeko. Uyu mugore ngo yahise yirukanwa muri police kuko batigeze bizera niba koko atari azi ibijyanye n’ibyaha umugabo we yakoraga. Abacamanza bavuze ko ubwiregure bwe budafitiwe icyizere ndetse nta n’ibihamya byerekana ko atari aziko umugabo we acuruza ibiyobyabwenge.

Bavuze ko kandi nk’umupolisi wari ubimenyereye yakagombye kuba yaramenye kera ibiri murugo rwe biboneka muburyo bunyuranyije n’amategeko.

Wowe wabyakira ute usanze uwo mubana acuruza ibiyobyabwenge n’intwaro kandi wowe uri umupolisi?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles