spot_img

Umugore yatunguwe no gusanga yaribwe isura ye igakoreshwa mu gukora robo yo gutera akabariro.

- Advertisement -

Benshi bati isi irashaje, uyu mugore nawe yaguye mu kantu nyuma yo kumenya ko isura yakoreshejwe n’ikigo cyo mu bushinwa gikora ibikinisho (robots) zifashishwa mu gutera akabariro n’abatagira abagore, ibi bikinisho benshi babizi nka ‘sex dolls’.

Uyu mugore ukomoka muri Israel yitwa Yael Cohen akaba asanzwe ari umunyamideli, uyu ngo yabonye ubutumwa kuri Instagram ye, bumumenyesha ko hari uruganda ruri kugurisha ibikinisho byo gutera akabariro ariko hakaba harimo igifite ishusho ye neza neza. Uyu mugore rero avuga ko uru ruganda rwafashe isura ye ruyikuye ku mbuga ze nkoranyambaga maze rukayifashisha mu gukora ibi bikinisho ahanini bitewe nuko asanzwe ari mwiza.

- Advertisement -

Uyu mugore w’imyaka 26, avuga ko kuri we ntakibazo afite kuruganda rukora ibi bikinisho, ahubwo ikosa bakoze aruko batamumenyesheje. Uru ruganda rwagiye kure maze mu kwamamaza ibi bikoresho byabo bifashisha Instagram y’uyu mugore maze baramamaza koko.

- Advertisement -

Ibikoresho byifashishwa mu mumibonano mpuzabitsina bigenda bifata indi ntera yo hejuru muriyi minsi, byatangiye hakorwa ibitsina gusa yaba iby’abagababo ndetse niby’abagore, ariko ubu hasigaye hakorwa umuntu wese wese kuburyo uguze icyo gikinisho agishyira mu buriri ukaba wakwibeshya ari umuntu wa nyawe.

Wowe wakwemera kugura robo mukajya muba ariyo mutera akabariro?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles