spot_img

Ubukungu buhagaze nabi bugiye gutuma akazi kose ko mu ijoro gahagarara.

- Advertisement -

Ni ibintu bidasanzwe ndetse bitari byitezwe, ni nyuma yaho leta ya Pakistan isohoreye ibwiriza y’amasaha ntarengwa abantu bagomba kuba bari mukazi. Aya mabwiriza avuga ko amasoko yose cyane cyane agezweho ndetse na za resitora bigomba kujya bifunga bitarenze saa mbiri n’igice z’umugoroba (saa kumi nimwe n’igice I Kigali) ibi byose ngo bikaba bigamije kugabanya ikoreshwa ry’umuriro mwinshi ndetse no guhangana n’izahara ry’ubukungu.

Guverinoma ya Pakistan ivuga ko nibishyirwa mubikorwa bizafasha igihugu gusagura miliyoni 273 z’amadorali bityo akazifashishwa mu gukora ibindi bizafasha igihugu kwikura mu ihungabana ry’ubukungu. Pakistan ivuga ko yahuye n’ikibazo gikomeye cyo kubura amafaranga, biturutse kukuba menshi bari bategereje yagombaga kuva muri IMF yatinze ndetse bakagira n’ikindi kibazo gikomeye amafaranga menshi akoreshwa mu gutumiza ibijyanye n’ingufu.

- Advertisement -

Bakomeza kandi bavuga ko ahantu habera ubukwe ndetse na za resitora bizajya bifunga saa yine zijoro (saa moya za Kigali) bavuga ko abacuruzi bo bifuzaga ko aya masaha yakongerwa ariko bitari gushoboka ahanini bitewe nuko uku gufunga kare bizafasha ikintu kinini nubwo hari nabo bizahombya.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles