Mu kiganiro cyatunguye benshi yatanze, uyu mutoza ugiye kuzajya atoza Cristiano Ronaldo witwa Rudi Garcia avuga ko kuva igikombe cy’isi cyatangira muri Qatar yifuje ko ikipe yazamugurira Lionel Messi, ngo niwe yari yahisemo mbere ya byose.
Ibi bisohotse nyuma y’iminsi micye cyane Cristiano Ronaldo asinyiye iyi kipe ya Al Nassr uyu mutoza atoza, Cristiano akaba yarasinye kuzayikinira imyaka 2 n’igice bikazatuma ariwe mukinnyi wa mbere ku isi uzaba ahembwa menshi. Ronaldo yatandukanye na Manchester United mu kwezi kwa 11 nyuma y’ikiganiro yatanze kikibasira abakuru ba Manchester United abatoza ndetse n’ikipe yose muri rusange.
Yahise ajya mu gikombe cy’isi ariko nabwo ntibyagenze neza kuko ikipe ya Portugal yahise isezererwa muri ¼ ubwo yatsindwaga na Maroc 1-0. Ibi byose byabaga mu gihe mukeba we Lionel Messi yarameranye neza n’ikipe ya PSG ndetse bidatinze akanatsindira igikombe cy’isi hamwe n’ikipe ya Argentine. Ubwo yatangaga ikiganiro n’abanyamakuru mbere y’umukino wahuje Al Nassr na Al Ta’ee, umutoza Rudi Garcia wa Al Nassr yavuze ko yirutse kuri Messi bikomeye ngo ikipe ye ibe yamusinyisha ariko akaza kubona ko bitoroshye kumukura muri PSG, nibwo byaje kurangira iyi kipe yiguriye Ronaldo kuko nta kipe yari afite.
Garcia ati: “bwa mbere na mbere nifuzaga ko Messi azasoza igikombe cy’isi muri Qatar tugahita tumusinyisha, icyakora ndemera neza ko no kuba umutoza wa Cristiano ari ibintu byiza kandi ndagira ngo mbibutse ko no muri 2021 habuze gato ngo njye kumutoza muri Manchester United”