spot_img

Uyu mukinnyi uherutse kwegukana igikombe cy’isi yaguze imbwa ya miliyoni 20 izamufasha kurinda umudari.

- Advertisement -

Uyu muzamu usanzwe arindira ikipe ya Aston Villa na Argentine ariwe Emiliano Martinez afite umugambi ukomeye wo kurinda umutekano w’umudari wa zahabu yatsindiye mu gikombe cy’isi, uyu rero byatumye agura imbwa ihagaze ibihumbi 20 byama pawundi (arenga miliyoni 20 rwf).

Uyu muzamu w’imyaka 30 yari inkingi ya mwamba ya Argentine mu gikombe cy’isi, dore ko yatsindiye igihembo cy’umuzamu mwiza ariko ahanini bikaba byaraturutse ku kwigaragaza gukomeye cyane iyo byageraga muri za penaliti. Uyu yakuyemo penaliti 2 z’Ubuholandi muri ¼ arongera akuramo penaliti 2 za France ku mukino wa nyuma. Nk’ibisanzwe rero ikipe itsindiye igikombe cy’isi, abakinnyi bayo bose bahabwa imidari ya zahabu yerekana ko babaye aba mbere.

- Advertisement -

Ibi rero byatumye umudari Martinez yatahanye yiyemeza kuwurinda akoresheje byose bishoboka ariko akamenya neza ko ntakizawuhungabanya. Nibwo rero yafashe umwanya agura yabihuguriwe ibijyanye no kurinda umutekano yo mu bwoko bwa “Belgian malinois” nubwoko bw’imbwa z’inyamahane cyane. Gusa iyi mbwa ya Martinez irihariye kuko ngo yahoze ikoreshwa mu ntambara n’abasirikare banyuranye barimo aba Amerika ndetse n’ab’Ubwongereza.

- Advertisement -

Iyi mbwa ipima ibiro 30 bivugwa ko yayiguze aka kayabo kibihumbi 20 byamapawundi mu kigo kizwiho kugira imbwa zikaze cyitwa “Elite Protection Dogs” iyi ahanini akaba yayiguze ngo imurindire umutekano wibyo yagezeho ndetse n’umuryango we.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles