spot_img

Umugabo yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyabaye mu myaka irenga 150 ishize.

- Advertisement -

Uyu mugabo w’imyaka 70 ubu ari muri gereza nyuma yuko yakoze icyaha gifitanye isano n’ibikorwa byabaye mu myaka irenga 150 ishize. Ubu nawe waba wibaza uti ese byagenze gute?

Mu mwaka wa 1857 ubwato bwitwaga SS Central America bakundaga guhimba “the ship of Gold” bwakoze impanuka ndetse burarohama biturutse ku muhengeri ukomeye cyane, ibi byanatumye ibikorwa byo kuburohora bidakorwa ahanini bitewe nuko ikoranabuhanga ryariho icyo gihe ritemereraga abantu kujya mu ndiba y’inyanja kubuvanayo.

- Advertisement -

Hashize imyaka irenga 100 ubwo tugeze mu 1988 umushakashatsi w’umuhanga Thomas Gregory Thomson waruzwi ku kazina ka “Tommy” yashinze ikipe igamije gushakisha ubwo bwato kugira ngo barebe ko bakuramo zahabu zarohamiye muri ubwo bwato. Uyu mushakashatsi w’umuhanga yakoze ibishoboka byose yegeranya amafaranga yo gukora uwo mushinga mu buhanga bwe yabashije gutera amasomo abantu 171 barimo abantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo binyuranye maze yegeranya miliyoni 12 nibihumbi 700 by’amadolari (arenga miliyari 15 mu manyarwanda)
Umugambi we wari uwo kumanuka mu ndiba y’inyanja bakagera kuri bwa bwato bwari bumaze imyaka irenga 100 burohamye maze bagakuramo toni zikabakaba 10 za zahabu yarohamiye muri ubwo bwato nkuko Columbus Dispatch ibitangaza. Yifashishije imashini yakoze (robot) yise Nemo, ndetse n’ubwato bunini bwitwa Arctic Discoverer “Tommy” ntanubwo byigeze bimugora kugera ku mari yashakaga kuko kuwa 11 Nzeri 1988 nibwo yaguye ku bisigazwa bya bwa bwato.

Gusa amakuru dukesha TAMPA BAY TIMES nuko ibyo byose yabikoraga atarabona uruhushya rumwemerera gushakisha uwo mutungo kugeza ejobundi muri 2003, nyamara kugeza aha iyi ntabwo ariyo mpamvu yatumye Thomson ahera mu munyururu. Ahubwo inkuru ye nuku ikomeza.

- Advertisement -

Nyuma yo kugwa kuri zahabu, byaje kumenyekana ko agaciro kiyo zahabu yose gahagaze byibuze amadolari miliyoni 300 (ubibaze uyu munsi), reke tukwibutse ko ari miliyari zikabakaba 400 mu mafaranga y’u Rwanda. Amaze kubona uwo mutungo yaba ubutegetsi ndetse n’abantu ku giti cyabo, bashatse kubimwambura ariko nawe ababera ibamba. Uyu mugabo kandi kugira ngo wumve uburyo atoroshye ntanubwo yigeze aha babantu bamuhaye inkunga y’urugendo kurizo zahabu nkuko bari babyumvikanye, ahuwo uyu mugabo yafashe zahabu yose yari yazanye yaba iyibumbye ndetse n’iyiri mu biceri ayigurisha n’abandi bantu bamuhaye miliyoni 50 z’amadolari mu mwaka wa 2000.

Nyuma yuko abamuhaye amafaranga yo gukora umushinga babonye ko ashaka kubaheza, bahise bamujyana mu nkiko nawe atangira guhunga no kwihishahisha ndetse icyo gihe yari arikumwe n’umwungiriza we Alison Antekeier.

Igihe cyose yagiye atumizwa ngo azaze mu rubanza nta narimwe yigeze yitaba ndetse muri 2012 mu kwezi kwa munani yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi. Uyu mugabo na mugenzi we nubwo bamaze igihe birinda gukoresha za bank ahubwo bakajya bagendana kashi, ndetse bakajya bitegera bisi zisanzwe na za taxi birinda ko haraho bagaragara kuri za camera no mu nyandiko za leta.

Icyakora ibi ntabwo byabahiriye imyaka yose kuko baje gufatwa muri 2015 muri leta ya florida muri America, aho bari bihishe muri Hotel. Thomson yakatiwe imyaka ibiri kubera kwanga kwitaba ubutabera muri 2012, ariko igihano cye kirangiye ntiyigeze arekurwa kuko nyuma yaje kongera gukurikiranwa azira kwanga kwerekana aho ibindi biceri bya zahabu byasigaye biherereye, icyo hari hamaze kumenyekana ko hari ibiceri birenga 500 bya zahabu atigeze agurisha ndetse yemera ko azerekana aho biri, gusa nyuma yaje kwisubira avuga ko adashobora kubibona bityo bituma akomeza gufungwa.

Ubu amaze imyaka irenga 6 afunze kubera kwanga gutangaza aho ibyo biceri biri ndetse buri munsi acibwa amande y’amadolari 1000 kugeza ubu akaba agezemo ideni rya miliyoni 2 z’amadolari azira guceceka, icyakora nawe akomeza umutsi kuko ntanakimwe kigaragaza ko azigera avuga aho ubwo butunzi buherereye. Muri 2020 ubwo yitabaga urukiko yabwiye umucamanza ko yahuye n’ikibazo co gutakaza ubwonko bwibutsa bituma rero rimwe na rimwe yibagirwa bimwe mubyo yari azi. Kugeza nubu bitegerejwe ko Thomson azamanika amaboko akavuga aho yahishe ibyo biceri.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles