spot_img

Umugabo yakatiwe azira gushaka kwica umwamikazi uherutse gupfa.

- Advertisement -

Uyu mugabo bivugwa ko yinjiranye umuheto n’imyambi mu rugo rw’umwamikazi w’ubwongereza ashaka kumuhitana ubu nawe yamaze gukatirwa igihano cy’imyaka 9 mu munyururu.

Uyu witwa Jaswant Singh Chail w’imyaka 21, yatawe muri yombi kuri Noheli ya 2021 yamaze kugera mu cyanya cy’umwamikazi aho Elisabeth II yabaga mu gihe cya Covid19. Bivugwa ko kugira ngo abashe kugeramo imbere, yaje yitwaje urwego rukoze mu migozi.

- Advertisement -

Uyu waje yikwije imyenda y’umukara n’icyuma kinini cyane gipfutse isura yose, yabwiye umwe mu barindaga aho ko yazanywe no kwica umwamikazi mbere yuko atabwa muri yombi. Umuhungu yagize ati: “nazanywe hano no kwica umwamikazi” mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka mu rukiko uyu yahamwe n’ibyaha birimo kugambanira igihugu, ndetse no gutunga intwaro atabyemerewe.

Icyakora uyu bivugwa ko bitewe nuko ubuzima bwe bwo mu mutwe butari buhagaze neza igihe yakoraga iki cyaha, igihano cye azagikorera mu bitaro byita ku bafite ibibazo byo mu mutwe, kugeza ubwo azaba ameze neza akabona koherezwa muri gereza isanzwe kuhasoreza igihano cye.

- Advertisement -

Reka tubibutse ko uyu mwamikazi ari kuzira nubwo atamwishe byarangiye nubundi apfuye mu mwaka wakurikiyeho kuko yapfuye kuwa 08 Nzeli 2022. Bityo akaba ari kuzira umuntu nubundi utakiriho.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles