spot_img

Uyu mukobwa udasanzwe yatsindiye ikamba ry’umukobwa mwiza utajya wisiga ibirungo. Irebere ubwiza bwe nawe.

- Advertisement -

Ntabwo bisanzwe mu isi ya none ko umukobwa ufite ubushobozi ashobora kubaho atisiga ibirungo mu isura ye, kabone n’abakobwa baba bahatanira ubwiza ku rwego rw’isi, bose nta numwe wasangana isura ye kamere ahubwo baba bayongeyeho ibindi birungo nkuko umuntu asiga inkweto umuti ngo icye.

Uyu mukobwa rero usanzwe ari umuganga w’amenyo yaciye agahigo maze aba ariwe wegukana ikamba ry’ubwiza karemano butariho ibirungo, ni irushanwa ryiswe “make-up free beauty pageant”

- Advertisement -

Natasha Beresford w’imyaka 26 agaragara kuri internet n’inseko nziza cyane izira ibirungo mu isura ye ndetse akaba ariwe wambitswe ikamba rya nyampinga w’ubwongereza 2023 ry’umukobwa utisiga ibirungo na bimwe. Uyu mukobwa yatsinze abandi bakobwa n’abagore bagera kuri 18 bari bitabiriye iryo rushanwa rimaze imyaka 95 ririho. Ubusanzwe abitabiraga iri rushanwa bajyaga basabwa kohereza amafoto yabo atagize icyo ahinduyeho na kimwe ndetse amasura yabo akaba ntakindi na kimwe asizeho.

Gusa uyu mwaka hajeho akandi karusho kuko uwitabiriye iri rushanwa wese noneho yanasabwe ko atagomba no kugira n’akantu nakamwe bisiga no ku munwa. Abategura iri rushanwa bavuga ko rigamije gutuma abagore n’abakobwa bigirira ikizere ndetse bakumva ko ubwiza bwabo kamere aribwo bwiza bwanyabwo batarinze bitabaza ibindi biza kubangiriza amasura. Ikindi kandi bavuga ko bitewe nuko muriyi minsi bigoye kumenya umuntu wanyawe abenshi cyane cyane abagore baba barahinduye ibice hafi ya byose by’imibiri yabo, iri rushanwa ngo rinafasha kwerekana umuntu nyakuri uko aba ameze ntakindi ahinduyeho.

- Advertisement -

Ese ubu iri rushanwa ntirikwiye kuzanwa mu Rwanda?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles