spot_img

Yariye amafaranga y’abarabu abuza Rayon kujya mu matsinda. Dore byinshi byavuzwe Zelfani amaze kwirukanwa.

- Advertisement -

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports FC bwatangaje ko bwatandukanye nuwari umutoza wayo Yamen Zelfani Alfani, ni ibintu byabaye nk’ibitunguranye kuri bamwe, ariko biba inkuru nziza kubafana ba Gikundiro bari baramaze kumwijundika kubw’umusaruro utarabanyuze nyamara ikipe yariyubatse bikomeye.

https://twitter.com/rayon_sports/status/1711049522351055123?t=kDhVa9iRAmANlTYxQ026yA&s=19

Ni icyemezo cyaje nk’ikimusezerera nyuma yuko ikipe ya Rayon yari imaze kunganya na Marine i Gisenyi ibitego 2-2 nyamara Rayon ariyo yabibanje. Uyu mukino wahise utuma Rayon Sports inganya umukino wa gatanu muri itandatu iheruka gukina harimo ine ya shampiona ndetse n’ibiri ya confederation cup. Icyakora umujinya ukomeye wadutse ubwo Rayon yasezererwaga na Al Hilal Benghazi yo muri Libya bigatuma Rayon itagera mu matsinda nkuko byari byitezwe.

- Advertisement -

Ubwo iyi kipe yasezererwaga kuwa 30 Nzeri havuzwe byinshi bishingiye ku mikinire n’imisimburize y’uyu mutoza itaranyuze abayobozi ndetse n’abafana ba Rayon, ariko birinze kumwirukana atarakora irindi kosa, kugeza ubwo Marine yamwishyuraga ibitego bibiri, bigatuma ubu Rayon Sports ifite amanota 6 gusa mu mikino ine. Kuri ubu Rayon iryamye ku mwanya wa karindwi igiye gushaka undi mutoza mushya nyuma yuko uyu bari bamaranye amezi atatu batandukanye mu buryo nta muntu numwe wabiketse.

Icyakora kandi abakurikirana iby’umupira w’amaguru bavugaga ko uyu mutoza atashoboraga kuramba mu ikipe nkiyi y’abafana kuko ari ikipe ihorana igitutu gikomeye, bityo bigoye kuhaguma nta musaruro ariko kandi hakiyongeraho n’imyitwarire ye mu bakinnyi yatozaga nayo yakunze gukemangwaho cyane.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles