spot_img

Umuhungu akimara gutandukana n’umukobwa bakundanaga yahise aterura inzu yari yaramwubakiye arayijyana. Irebere uko byagenze.

- Advertisement -

Uyu mukobwa w’umunya Nigeria witwa Amaka Doris yavuze inkuru y’ukuntu umuhungu bakundanaga yasubiranye iduka yari yaramwubakiye ariko bamara gutandukana agahita asubirana ibintu byose nta na kimwe gisigaye.

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga zitandukanye agaragaza ikamyo nini yikoreye aga kontineri bagasubiranyeyo, mu gihe umukobwa nawe asigara yifasha ku munwa yatangaye. Uyu mukobwa avuga ko atakekaga ko uwo muhungu atari gukora ibintu nkibyo kabone nubwo bari bamaze gutandukana, ntabwo yari aziko agira umujinya ungana gutyo, icyakora nanone ashimangira ko ntakundi byagenda kuko adashobora gusubirana nawe.

- Advertisement -

Umukobwa ati: “kuko namubwiye ko tutakiri kumwe, uyu muhungu twakundanaga yahise agenda igitaraganya aterura kontineri yari irimo iduka ahita ayipakira imodoka arayijyana nibyari birimo byose. Yitwa Vene, ubwo twakundanaga ibintu byari neza cyane, yamfunguriye iduka kugira ngo arebe ko haricyo nange nakwigezaho”

“gusa nyuma yuko dutandukanye, yahise akodesha ikamyo nini aterura rya duka ararisubirana ariko nyine ubwo ntakundi kuko ntacyo nakora” icyakora bamwe mu babonye iyo nkuru ye, bamuhaye urwamenyo bamubwira ko kuba ariwe wafashe umwanzuro wo gutandukana n’umuhungu ntanicyo yakabaye akiri kubaza kuko umuhungu yari afite uburenganzira bwo gusubirana ibye”

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles