spot_img

Umugabo wese uzemera ko tubana akagendera ku mategeko yange nzajya mwishyura miliyoni 15 buri kwezi. Uyu mukobwa akeneye umugabo cyane.

- Advertisement -

Uyu mukobwa witwa Isabella avuga ko yagize amahirwe agakorera amafaranga menshi cyane abikesha akazi yarangiwe numwe muri ba shuga dadi be, gusa kuriyi nshuro ngo ashaka kwicara hamwe agatuza ndetse ubu noneho ngo yiteguye kubana n’umugabo umwe ariko uwo mugabo akazagendera ku mabwiriza y’umugore niba akeneye kurya kuriri faranga.

Umugabo wese ukeneye kubana n’uyu mukobwa agomba kuzubahiriza amabwiriza yose uko uyu mukobwa yayashyizeho ariko kurundi ruhande umugabo nawe akajya ahabwa akayabo kandi buri kwezi. Umukobwa yagize ati: “nitwa Isabella Johnson, navukiye ndetse nkurira mu mujyi wa Kumasi muri Ghana. Nabanye n’ababyeyi bange kugeza nkuze nkabasha kwihigira nkabona amafaranga none ubu nsigaye mba mu nzu yange”

- Advertisement -

“mvugishije ukuri nakundanye n’abasore benshi yaba abakuru, abatoya ndetse nabo tunganya imyaka, gusa ntanarimwe nigeze mpirwa mu rukundo, benshi mubo twakundanye wasangaga bansezeranya byinshi ndetse bakagerageza kunyumvisha ko bazankorera byose ndetse bazankunda urukundo ntigeze mbona. Gusa nta mwaka wigeze ushira buri umwe twakundanaga twamaze gutandukana kuko babaga bambeshya”

Icyakora mu gihe nakundanaga n’abagabo bakuze byibuze ho hari inyungu nagiye nkuramo kuko batumye byibuze menyana n’abantu bampa akazi keza katumye nkuramo amafaranga menshi cyane. Kugeza nubu ninjiza amafaranga menshi buri kwezi ndetse niteguye kwishyura umugabo tuzabana ibihumbi 15 buri kwezi ariko nawe akemera kubahiriza aya mabwiriza.

- Advertisement -

Aya mabwiriza naya akurikira.
Umugabo tuzabana agomba kuba ari umusore mwiza muremure ufatitse, kandi ari umusore uzi gufata neza umugore ndetse akamushimisha. Umugabo witeguye kubana nange agomba kuba yiteguye ndetse azi guteka cyane akaba yiteguye kuntekera ibiryo biryoshye buri munsi. Umugabo wese kandi ushaka kubana nuyu mukobwa ngo agomba kuba yiteguye kuguma murugo iminsi yose akita kurugo kuko umukobwa niwe uzaba uri kujya kukazi ndetse umugabo ntazakenera akazi kuko azaba ahembwa buri kwezi.

Uyu mukobwa kandi avuga ko uwo mugabo atemerewe kwishimana n’inshuti uko abishaka kuko ngo azajya yemererwa guhura nabo ku cyumweru gusa kandi nabwo bakajyana kuko ngo nta cyizere akigirira abagabo. Umugabo kandi ngo ntiyemerewe kuvugana n’igitsina gore kuri telefone uretse umuntu wo mu muryango we, kuko ngo ntakeneye kumva avugana n’abagore mukanya akabeshya ngo ari inshuti kandi bari kumuca inyuma.

Umukozi uzaza murugo w’igitsina gore agomba kuba ari umuntu ukuze muri macye umukecuru, kandi akaba ari umugore uzamuhitamo. Nta muntu numwe umugabo azaba yemerewe kuganiriza ubuzima bwo murugo yaba inshuti ze cyangwa abo mu muryango we, kuko ibibera murugo rwabo bizaba ari ibanga ryabo bwite. Nta muntu numwe wemerewe kurara murugo uwariwe wese agomba kuza agataha kuko ruzaba ari urugo rwacu ntiruzaba ari urw’abandi bantu.

Aya niyo mabwiriza umukobwa yashyizeho ubwo buri wese wumva yiteguye kubyubahiriza yakwigaragaza.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles