spot_img

Nagombaga kwibuka umubare w’ibanga cyangwa ngahomba miliyari 250. Uyu mugabo yavuze uburyo yatakaje akayabo kubera kwibagirwa password ye

- Advertisement -

Muriyi minsi usanga abantu bakora amakosa akomeye yo kubika ibyabo byose kuri murandasi nyamara bakamera nkaho ntacyo bitayeho bakibagirwa imibare y’ibanga bifashisha, ahanini wenda bitewe nuko baba bafite konte nyinshi kandi buri yose ifite umubare wayo w’ibanga.

Gusa nubwo ari uku bimeze kuriki gihe usanga amaporogaramu menshi afite uburyo bwo kwihindurira umubare w’ibanga mu gihe waba wawibagiwe, ariko nanone si buri wese ubasha kubikora ndetse ntabwo ari imbuga zigira ubu buryo bwo guhindura umubare w’ibanga.

- Advertisement -

Gusa nanone ibi siko byari bimeze kuri Stefan Thomas ukomoka mu budage ariko ubu akaba aba muri America, uyu mugabo yisanze asigaraye gutomboza kabiri (two guesses) ngo abashe kugwa ku mubare w’ibanga yari amaranye imyaka irenga icumi, uyu mubare w’ibanga kandi si umubare usanzwe kuko wari umubikiye akayabo kuri konti ye ya bitcoin (bitcoin ku batabizi ni amafaranga akoreshwa kuri internet ari mu bwoko bw’ibyo bita cryptocurrency).

Wakwibaza uti byagenze bite?
Muri 2011 stephan yagiye kuri youtube ashyiraho amashusho yibaza ngo bitcoin ni iki? Gusa aya mashusho yaje gukora amateka ndetse abahanga mubya bitcoin barayakunda cyane kugeza naho umwe mu bacuruzi ba bitcoin ahembye Stephan kubwiyo video. Ariko mu kumuhemba bamwishyuye muri bitcoin nubundi. Icyo gihe bamuhaye bitcoin ibihumbi 7002, kandi buri bitcoin yari ifite agaciro kangana n’amadorali abiri.

- Advertisement -

Bisobanuye neza ko iyo Stefan agurisha izo bitcoin bakamuha amadorali yari kubona ibihumbi 14004. Gusa uyu ntiyagurishije za bitcoin yarazihoreye ari nako umunsi kuwundi zagendaga zizamura agaciro kugeza ubwo bitcoin imwe uyu munsi ihagaze amadorali ibihumbi 34500. Bivuze ko uyu munsi za bitcoin ibihumbi 7002 zingana na miliyoni 241,569,000 z’amadorali.

Gusa ubu ikibazo gihari nukuntu Stefan azagera kuri ubwo butunzi kuko umubare w’ibanga yakoresheje kuriyo konti kugeza ubu atawibuka cyane ko kuva icyo gihe atongeye kujyaho. Stefan yari yanakoze ibishoboka ngo atazibagirwa uwo mubare w’ibanga bityo awandika ku gapapuro none ngo nako karatakaye.

Konte ye irafunze bikomeye kuburyo itanafite uburyo bwo guhindura umubare w’ibanga mu gihe waba wawibagiwe kuko ntiyashakaga ko hari nuzagerageza kumwibira amafaranga, bitewe rero nuko asanzwe ari umuhanga mu by’ikoranabuhanga (IT Engineer) yabikoranye ubuhanga birangira na we ubwe yifungiranye.

Yagerageje inshuro umunani ngo arebe niba yagwa ku mubare w’ibanga ariko byaranze, none ubu ashigaje kugerageza inshuro ebyiri zonyine, nazigerageza nabwo agasanga atari byo azahita abura ubutunzi bwe bwose bungana na miliyari zirenga 250 mu mafaranga y’u Rwanda. Wowe wamugira iyihe nama koko?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles