spot_img

Uburusiya bwahagaritse amasezerano yabubuzaga gukora intwaro nyinshi.

- Advertisement -

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yamaze gutangaza ko uburusiya bwikuye mu masezerano bwari bufitanye na Amerika agamije kugabanya umubare w’intwaro kirimbuzi ntarengwa buri gihugu kigomba gutunga aya masezerano ninayo yonyine yari asigaye hagati y’ibi bihugu bibiri bitunze intwaro za kirimbuzi nyinshi kurusha ibindi bihugu byose.

Aya masezerano azwi nka START (Strategic Arms Reduction Treaty) yashinzweho muri 2010 akaba yarateganyaga ko buri gihugu kitagomba byibuze kurenza ibisasu bya kirimbuzi 1550 byiteguye gukoreshwa, akaba yagombaga kuzarangira muri 2026.

- Advertisement -

Ubwo yari ari imbere y’inteko ishinga amategeko y’Uburusiya izwi nka Duma, perezida Putin kuwa kabiri yatangaje ko Uburusiya butazava muri aya masezerano 100 ku ijana ariko ko hari byinshi bagiye guhita bahagarika. Putin kandi avuga ko America niyibeshya ikongera kugerageza intwaro zikomeye Uburusiya nabwo buzaba bwiteguye guhita bagerageza izabo.

Ku rundi ruhande Amerika nayo irahangayitse bikomeye ndetse minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika Antony Blinken ibyo Putin yatangaje byabatunguye cyane ndetse bitari bikwiye ndetse ko Amerika ibifata nko guta inshingano ku Burusiya. Avuga ko America nayo izakomeza gucungira hafi ibikorwa by’Uburusiya kandi izakora ibishoboka byose umutekano wayo ugakomeza gusigasirwa.

- Advertisement -

Uku kwikura mu masezerano bije nyuma yaho America ninshuti zayo zikomeje gukongeza umuriro muri Ukraine batanga intwaro zinyuranye zo kurwanya Uburusiya. Ibi kandi byaje gukomera kurushaho ubwo perezida wa Amerika yagendereraga Ukraine mu ntangiriro ziki cyumweru.

Intambara ya Ukraine ikomeje guteza impaka zikomeye kurizi mpande ebyiri aho buri wese adashaka gutsindwa.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles