spot_img

Perezida Zelensky wa Ukraine yanejejwe cyane no kuganira na Museveni.

- Advertisement -

Ku nshuro ya mbere mu mateka y’ibi bihugu, nibwo habayeho ibiganiro hagati ya perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky ndetse na perezida wa Uganda Yoweri Museveni. Aba bakuru b’ibihugu bombi baganiriye cyane cyane ku ntambara ya Ukraine n’Uburusiya ariko kandi bakaba baganiriye ku buryo ibi bihugu byombi byazagirana imikorere n’ubutwererane hagati yabyo mu gihe kizaza.

Zelensky kuri Telegram yagize ati: “nashimishijwe cyane no kugirana ikiganiro cya mbere mu mateka y’ibihugu byacu na perezida wa Uganda Yoweri Museveni, namusobanuriye byose Ukraine iteganya gushyikiriza umuryango w’abibumbye mu rwego rwo kugarura amahoro muri Ukraine. Ariko kandi sibyo gusa kuko twanaganiriye k’ukuntu ibihugu byacu byazamurana ubutwererane no mugihe kiri imbere ku buryo tuzagirana imikoranire hagati ya Ukraine na Uganda”

- Advertisement -

Asa n’uwishongora Zelensky yashimagije umuyobozi wa Africa yunze ubumwe uheruka gutorwa kandi ashimangira ko Ukraine izakomeza gukorana n’ibihugu bitandukanye bya Africa mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa. Zelensky yaganirije Museveni umaze igihe afatwa nk’ubogamiye ku Burusiya bwateye Ukraine, na cyane ko mu mwaka ushize Museveni yakiriye muri Uganda minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya bwana Sergey Lavrov, icyo gihe Museveni yashimangiye ko Uganda nta mpamvu n’imwe ifite yo kwamagana ibikorwa bya gisirikare Uburusiya bwatangije muri Ukraine.

Museveni kandi yagiye ashimangiza Uburusiya ko bwabaye umufatanyabikorwa w’imena mu kurwanya ubukoloni ku mugabane wa Afurika mu myaka ikabakaba 100 ishize bityo ibihugu byinshi bya Afurika bikaza kubona ubwigenge.

- Advertisement -

Kuri ubu Zelenskiy ari gukora ibishoboka byose ngo yigarurire ibihugu bya Afurika ariko asa nuwatinze cyane kuko igihugu bahanganye cy’Uburusiya cyamaze gushinga ibirindiro henshi muri Afurika ndetse kimaze kuhakora ibikorwa bifatika by’umwihariko mu rwego rwa gisirikare aho bigoranye ko ibyo bihugu n’ubundi byahita bitera umugongo Uburusiya bigahindukirira Ukraine.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles