spot_img

Mu ibanga rikomeye Biden yasabye Putin gusura Ukraine barabimwemerera. Ese uyu mukino uteye ute?

- Advertisement -

Mu ntangiriro z’iki cyumweru turi gusoza nibwo perezida wa Amerika muburyo butunguranye ibinyamakuru byatangaje ko yagize uruzinduko rutunguranye muri Ukraine, abantu benshi bacyetse ko Amerika ibikoze igamije gusembura Uburusiya ndetse benshi batangira kwikomanga mu gatuza ko Amerika yaba ikoze mu jisho Uburusiya.

Nyamara ibi siko bimeze kuko ni uruzinduko Amerika yateguye ibiziranyeho na Uburusiya ndetse na Putin ubwe yari abizi ko perezida Joe Biden ari buhagere. Uru ruzinduko bivugwa ko rwari rumaze amezi menshi rupangwa, rwemeza ko aribwo bwa mbere perezida wa Amerika yasuye igihugu kiri mu ntambara kandi agahingukira mu mujyi utagenzurwa n’ingabo za Amerika.

- Advertisement -

Benshi rero batunguwe no kumva ko Uburusiya bwari buzi neza iby’uruzinduko rwa Biden muri Ukraine ndetse byongera kugarura impaka zivuga ko ese Amerika yaba koko ihuje umugambi n’Uburusiya ku ntambara ya Ukraine ariko bakigira nkaho bahanganye. Umujyanama wa perezida Biden yagize ati: “nibyo koko twamenyesheje mbere Uburusiya ko perezida wacu ateganya kugirira uruzinduko mu mujyi wa Kyiv (Ukraine), twabikoze mbere yuko ahaguruka muri America byose bikaba byarakozwe kugira ngo bitazateza umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi”

Yakomeje agira ati: “bitewe nuko ibintu bihagaze ubu, sindibubatangarize ubutumwa bwuzuye twahaye Uburusiya ndetse n’igisubizo Uburusiya bwaduhaye ntacyo ndibuvuge. Icyo mbashimangirira nuko twamenyesheje Uburusiya iby’uruzinduko mbere yuko Biden atekereza guhaguruka ngo yerekeza muri Ukraine”. Abavugira uruhande rwa Amerika bemeza ko Amerika yakoze ibi kugira ngo ikureho ikintu cyose gishobora gutera urujijo kuruhande rw’Uburusiya hato batagira ngo hari ubundi bugambane bushobora kuba buri gukorwa.

- Advertisement -

Kuri ubu hashize umwaka Uburusiya bwinjiye muri Ukraine kucyo yo yise ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare ariko abo muburengerazuba bakabyita igitero kuri Ukraine. Kuva icyo gihe Amerika n’inshuti zayo bakomeje kwitwara nkaho bashyigikiye Ukraine bakagenda bayiha intwaro ariko umuntu atavuga ko haricyo zayimariye kuko birayibujije gusenywa n’Uburusiya.

Abashakashatsi banyuranye batangaza ibitajya bivugwa mu makuru asanzwe, bo bemeza ko iyi ari intambara yateguwe na America n’Uburusiya bafatanyije mu rwego rwo kugira ngo babone aho bajugunya intwaro zabo badakeneye ariko kandi bazijugunye binjije n’amafaranga binyuze muri iyi ntambara.

 

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles