spot_img

Uyu musore w’imyaka 19 aherutse gushyingirwa n’umukecuru w’imyaka 76. Ashimangira ko yamukunze akimukubita amaso bwa mbere.

- Advertisement -

Ni umusore ukiri muto cyane kuko afite imyaka 19 gusa, akomoka mu butaliyani ndetse akaba yitwa Giuseppe D’Anna aherutse gukora ibyatunguye isi aho yambikaga impeta umukecuru yihebeye w’imyaka 76 witwa Milian Gatta, maze kuri za camera agahita ashimangira ko urukundo rwabo rudasanzwe kuko bakundanye bagihura bwa mbere.

Yamwambitse impeta amusaba ko bazabana maze ntagutinzamo umugore nawe aramwemerera. Mu mafoto uyu musore yashyize kumbuga za internet agaragaza uyu musore yapfukamye ku ivi rimwe maze agasaba uwo mugore ko yamwambika impeta imusaba ko bazabana (proposal) bidatinze umugore yahise amubwira ati ndabyemeye maze bombi bahita basomana.

- Advertisement -

Hasohotse kandi amafoto yaba menshi agiye anyuranye abagaragaza bari kurya ubuzima ndetse bombi bishimye cyane ariko bari kwerekana urukundo hagati yabo, benshi bati banza bagiye gukora ubukwe mu gihe cya vuba cyane.

- Advertisement -

Urukundo hagati y’abasore bakiri bato ndetse n’abacyecuru bakuze rwari rumenyerewe kenshi hagati y’abasore n’abirabura ndetse n’abacyecuru b’abazungu, ari nako abakobwa b’abirabura bakiri bato nabo bisengerera abasaza b’abazungu, gusa akenshi bikitwa ko aba banyafurika baba bishakira imitungo ndetse n’ibyangombwa byo kujya iburayi na Amerika.

Gusa ubu bigaragara ko ari indwara yamaze no kwambuka mubazungu ndetse ubu noneho bikaba bibaye ku mwana muto cyane ndetse n’umukecuru ukuze cyane.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles