spot_img

Ubu kurwanisha umusego byabaye umukino wemewe ku isi, Niba wari warabuze aho wisanga aya nawe wayarya.

- Advertisement -

Abakunzi b’umukino w’iteramakofe bifashe ku munwa nyuma y’amashusho yagaragaye ku mbuga zinyuranye z’umukino wo kurwana bakubitana imisego.

Mu gihe bakiri kwibaza kuraya mashusho, inkuru yahise iba impamo ubu hamaze kwaduka umukino mushya wo kurwanisha imisego ndetse televiziyo ikomeye ya ESPN ikaba yaramaze kwerekana imikino imwe n’imwe, dore ko ibera mu kibuga gisanzwe gikinirwamo iteramakofe (boxing).

- Advertisement -
Uyu mukino wiswe “Pillow Fighting” cyangwa se “
kurwanisha imisego” mu Kinyarwanda

Ubu wamaze no gukorerwa ishyirahamwe riwushinzwe, ngo rikaba rigamije kugarura umuryango hamwe dore ko utuma abantu bibuka ibibera murugo ndetse n’imibanire y’abavandimwe. Impamvu rero wagizwe umukino mpuzamahanga ndetse w’ababigize umwuga nuko ari umukino ugomba gukorwa bikurikije amategeko ndetse n’abawukina bakabikora nk’akazi ari nako bituma abantu bongera kwiyibutsa ibyo banyuzemo.

Ikirenzeho nuko imisego bakoresha atari imisego ishobora gukomeretsa umuntu ahubwo ari imisego imeze nkiyo dusanzwe turaraho, byose rero ngo bikazafasha umukino kuba uwo kuryoshya ubuzima aho kuba uwo kurisha abantu umutwe. Uyu mukino ntabwo ugamije kugira abantu ibihangange mu mirwanire, ahubwo ugamije gutuma abantu baruhuka mu mutwe no mu mutima bityo bigakomeza imibanire.

- Advertisement -

Uyu mukino uhuza abantu babiri mu kibuga cy’iteramakofe (ring) abantu bagakubitana umusego kugeza umwe ananiwe akivana mu mukino ariko byose bigakorwa hatagamije kubabaza cyangwa kuvusha amaraso, ahubwo hagamijwe ibyishimo no kuruhuka mu mutwe. Ukuriye ishyirahamwe ryuyu mukino bwana Steve Williams avuga ko abahanganye muri uyu mukino icyo bagamije atari ukubabazanya cyangwa gukomeretsanya bitewe nuko hari abantu bakunda imikino ariko badakunda kubona amaraso, rero abantu nkabo baba bakeneye kubona irushanwa ririmo ubuvandimwe ntabwo baba bazanywe no kubona abapfa. Ibi rero bizatuma benshi baruhuka mu mutwe ndetse bigabanye n’agahinda gakabije kabase benshi.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles