spot_img

Habuze gato ngo umukobwa asenye ibiro bya MTN ubwo bananirwaga kumusobanurira impamvu mega ze zishira vuba.

- Advertisement -

Ku rubuga rwa Tiktok rw’uwitwa @king__mitchy hagaragaye amashusho y’umukobwa warakaye bikomeye ubwo yateraga ibiro bya MTN mu gihugu cya Nigeria ababaza impamvu ipaki ye ya internet ishira vuba birenze ibisanzwe kandi atarigeze anahindura telefone.

Murayo mashuhso umukobwa agaragara yakamejeje ku biro bya MTN afite urukweto rumwe mu ntoki ari gusobanura inkomoko y’umujinya we, uyu avuga ko bamwibye kenshi ariko agakomeza kwihangana, kugeza ubwo yabonye bimurenze agahaguruka akajya ku kicaro kubaza impamvu batajya bamworohera iyo bigeze kuri megabayite ze.

- Advertisement -

Uyu mukobwa akigera ku biro bya MTN aho muri Nigeria mu mujyi utatangajwe izina, yahise ababwira ko ntakindi kimuzinduye atari ukwaka ibisobanuro by’impamvu nta megabayite amarana kabiri, kuko amara kuzigura ubundi bagahita bazitwara ntanicyo arakora. Icyakora bitewe n’umujinya ukomeye uyu mukobwa bagerageje kumwumvisha ko aba yazikoresheje ariko yarabirengeje habura gato.

@king__mitchy

🤣🤣🤣

♬ original sound – King mitchy

- Advertisement -

Ikibazo cya internet ishira vuba ariko ntabwo kiri muri Nigeria kuko no mu Rwanda usanga abantu binubira ukuntu internet yabo ishira vuba birenze ibisanzwe, kandi ntakidasanzwe baba bayikoresheje. Ku rubuga rw’ababonye aya mashusho benshi bahurije ku kuba internet igenda ihenda umunsi kuwundi kandi igihe imara kikagabanuka cyane.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles