Kuri uyu wa mbere perezida wa Tanzania madamu Samia Suluhu Hassan yahagaritse igitaraganya icyerekeranye n’ibirori cyose cyari kuba, ibyo birori byari biteganyijwe kuba kuwa gatanu w’iki cyumweru byari ibyo kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge bwa Tanzania.
Ibi birori Samia yahagaritse byari byitezwe ko bizatwara akayabo k’amadorali angana n’ibihumbi 445 (akabakaba miliyoni 500 rwf) yahise ategeka ko aka kayabo kose kagomba guhita kifashishwa mu kubaka amacumbi y’abanyeshuri mu mashuri umunani. Icyakora Tanzania imenyerewe kubintu nkibi kuko muri 2015 ubwo yayoborwaga na nyakwigendera John Pombe Magufuli ibi birori nabwo byaburijwemo maze amafaranga yari yabiteguriwe ahita ajyanwa kubaka umuhanda wa Dar Es Salaam.
Muri 2020 nabwo Magufuli yongeye gutegeka ko ibyo birori bihagarara maze amafaranga yabyo ajyanwa kubaka ibikorwa remezo bijyanye n’ubuvuzi. Ubusanzwe muri Tanzania bagira iminsi mikuru ibiri ikomeye, harimo uyu w’ubwigenge bwa Tanzania ariko hari nundi w’ivuka rya Tanzania uzwi nka “Tanzania Union Day” icyakora ntukwiye kwitiranya iyi minsi uko ari ibiri ariko yombi ni iminsi ikomeye cyane muriki gihugu. Umunsi w’ubwigenge ubusanzwe uba ku itariki ya 09 Ukuboza arinayo tariki baboneyeho ubwigenge mu 1961 aho bari bakolonijwe n’Ubwongereza.
Mu gihe Tanzania Union Day ari umunsi wizihizwaho ihuzwa ry’icyahoze ari Tanganyika na Zanzibar ari nabyo byaje kubyara Repubulika Yunze ubumwe ya Tanzania. Uyu munsi rero wo wizihizwa kuwa 26 Mata guhera mu 1964 kugeza n’uyu munsi.