Umutoza wa espanye Luiz Enrique yatunguye benshi ubwo yavugaga ko we n’abakinnyi be bateye penaliti zirenga 1000 mu myitozo kugira ngo bitegure mu gihe byaba ngombwa ko bagera mu kiciro cya penaliti bazabe bariteguye. Nyamara ibintu byagenze uko batabitekerezaga ubwo bageraga muri penaliti ariko abakinnyi be bakabura numwe wayinjiza kuko muri penaliti enye bateye ntanumwe wabashije kwinjiza n’imwe bityo bakurwamo na Maroc.
Ibi rero byatumye Espanye aricyo gihugu cya mbere mu mateka aho abakinnyi bateye penaliti hakabura numwe uyinjiza muri enye bateye. Kuri ubu rero espanye yahise itaha ndetse Maroc yakomeje muri ¼ aho igomba gucakirana na Portugal yaraye itsinze Ubusuwisi ibitego 6-1. Nibwo bwa mbere Maroc igeze muri kimwe cya kane cy’igikombe cy’isi, ikaba ikipe ya kane ku mugabane wa Africa igeze muriki cyiciro nyuma ya Senegal, Ghana na Cameroon, sibyo gusa kuko Maroc nicyo gihugu cya mbere cy’abarabu kigeze muriki kiciro.
Espanye ifite igikombe cy’isi kimwe yatwaye muri 2010 cyari cyabereye muri Africa yepfo isezerewe muburyo abantu batigeze batekereza cyane ko yatangiye itsinda ibitego 7 benshi bahise bibaza ko ari ubutumwa bukomeye itanze ariko siko byaje kugenda.