spot_img

DRC: Ni iki cyatumye M23 yemera gusubira inyuma kandi yari yarabihakanye? 

- Advertisement -

Kuri uyu wa kabiri nibwo ubutegetsi bw’inyeshyamba za M23 bwasohoye itangazo rivuga ko biteguye guhagarika ibikorwa by’intambara ndetse no gusubira inyuma bakava mu bice bimwe na bimwe bari barafashe. Bavuga ko ibi bigendanye n’imyanzuro yafatiwe mu nama y’I Luanda muri angola mu kwezi gushize.

 

- Advertisement -

Aba basanzwe bagenzura ibice binyuranye mu ntara ya Kivu ya ruguru birimo ibice bya teritwari ya Rutshuru nibya Masisi ndetse bakaba banafite ibirindiro bugufi cyane n’umujyi wa Goma arinawo murwa mukuru w’iyo ntara. Laurence Kanyuka uvugira uyu mutwe mu bya politiki niwe washyize hanze iri tangazo ariko ntirisobanura neza aho bazagarukira basubira inyuma.

- Advertisement -

Icyakora iryo tangazo rivuga ko uyu mutwe usaba inama y’igitaraganya igomba kuwuhuza n’ingabo z’akarere (EAC) ndetse n’itsinda ry’ubugenzuzi ku mipaka ryashyizweho n’ibihugu by’akarere kugira ngo baganire k’uko ibyo biyemeje byakorwa n’inzira byanyuramo. Ubusanzwe inama ya Luanda yasabaga uyu mutwe kurekura ibirindiro wafashe ahubwo bagasubira aho bahoze mbere y’umwaduko w’iyi mirwano imaze amezi akabakaba atandatu, icyakora igihe M23 yari yahise yamagana ibi ivuga ko ntaho bafite berekeza ngo basubire inyuma.

 

Muriri tangazo kandi M23 ivuga ko ishaka ibiganiro na leta ya Congo mu rwego rwo gushaka umuti urambye wateye aya makimbirane muriki gihugu. Hashize iminsi abayobozi mu karere ndetse no muri America bakora ibishoboka ngo aya makimbirane ahoshe.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles