Kuri uyu wa gatatu abapolisi babarirwa mu bihumbi mu gihugu cy’Ubudage bakoze ibitero mu bice bitandukanye by’igihugu bahiga bukware abantu bakekwaho kuba intagondwa zigamibiriye gukuraho ubutegetsi ku ngufu za gisirikare. Ubutegetsi bwavuze ko abantu 25 bahise batabwa muri yombi bose bakaba bafite aho bahuriye nuwo mugambi mubisha.
Ubushinjacyaha buvuga ko abapolisi bakabakaba ibihumbi bitatu bagiye gusaka ahantu hagera ku 130 mu ntara 11 kuri 16 zigize ubudagi. Nubwo police yicyo gihugu isanzwe ikora ibikorwa nkibyo kubantu benshi bagifite imyumvire yakera yaba Nazi ba hitler ibitero byo kuri uyu wa gatatu byo byari byihariye kurusha ibisanzwe. Minitiri w’ubutabera bwana Marco Buschmann avuga ko ibitero byakozwe aribyo kurwanya iterabwoba ndetse yongeraho ko abakekwa bashobora kuba bari bafite umugambi wo kugaba ibitero binyuranye ku bigo bya leta.
Umwe mu bakuriye inzego z’umutekano avuga ko aba bafashwe buzuye ibitekerezo byo guhirika ubutegetsi binyuze mu ntambara ndetse bakaba bagifite ibitekerezo byo kwanga repubulika. Aba baregwa bivugwa ko bibumbiye mu cyiswe Reich Citizens Movement aba ngo bakaba batarigeze banyurwa n’itegeko nshinga ry’Ubudage ryashyizweho nyuma y’intambara y’isi ndetse bakaba bifuza gukuraho leta iriho ishingiye kuri repubulika.
Police ivuga ko yataye muri yombi abantu 22 bashinjwa kuba muriri huriro, abandi batatu barimo umurusiya umwe bakaba bashinjwa guha ubufasha iri tsinda ndetse abandi bagera kuri 27 bakaba bari gukorwaho iperereza kuburyo bwimbitse. Hari ikinyamakuru cyitwa Der Spiegel cyo mu budage cyavuze ko hamwe mu hasatswe harimo n’ikigo cya gisirikare gikoreramo imyitozo y’abasirikare badasanzwe special forces ndetse bikaba bikekwa ko bamwe mu basirikare nabo baba bari muriri tsinda rishaka gukuraho leta ku ngufu, gusa ubushinjacyaha bwanze kwemera cyangwa ngo buhakane aya makuru.
Ubushinjacyaha buvuga ko aba bemera neza ko igihugu cy’Ubudage cyitayobowe na rubanda nkuko bamwe babizi ahubwo cyiyobowe nabandi bantu bihishe kandi batazwi (deep states), nyamara ibi byigeze no kuvugwa na bamwe mu bayoboke ba Donald Trump bazwi nka Q.Anon. ubusanzwe deep states bivugwa ko ari agatsiko k’abantu bacye cyane bayoboye isi akaba aribo bashyiraho abayobozi muri buri gihugu cyose ku isi. icyakora abategetsi basanzwe b’ibihugu bavuga ko ari ibinyoma bidafite ishingiro (conspiracy theories). Mu minsi iri imbere tuzababwira birambuye kuri deep state.
Aba bo mu budage rero bo bavuga ko bashaka kugarura imiyoborere yahozeho kera ahagana mu 1870.