Akanama k’umuryango w’ubumwe bw’uburayi (EU) kamaze gufatira ibihano binyuranye ku bantu umunani bishingiye ku mirwano yo mu burasirazuba bwa DRCongo. Bimwe mu bihano aba bantu umunani bafatiwe harimo nko gufatira imitungo yabo cyane cyane iri ku mugabane w’uburayi ndetse kubuzwa gukorera ingendo kuri uwo mugabane.
Biteganyijwe ko ibi bihano bizatangira gushyirwa mu bikorwa kuwa 23 Ukuboza 2022. Bamwe mu bafatiwe ibi bihano harimo Majoro Willy Ngoma umuvugizi w’umutwe wa M23, Ruvuyimikore Protogene (Gaby Ruhinda) uyu bikaba byatangajwe ko ari umukuru w’umutwe wa FDLR-FOCA urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ariko nawo ukaba ubarizwa muri Congo.
Ubwo bafatirwaga ibi bihano EU ivuga ko bitewe n’inshingano z’ubuyobozi bafite muriyo mitwe ya M23 na FDLR bituma bagira uruhare mu gutegura, mu kuyobora cyangwa mu gukora ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu ndetse no guteza umutekano mucye muricyo gihugu cya repubulika ya demokarasi ya Congo. Nyuma yiri tangazo umutwe wa FDLR binyuze mu muvugizi wabo Cure Ngoma yavuze ko uwo muntu atamuzi bityo ko ntakintu yabivugaho.
Bavuga ko mu mazina bafite iryo zina batarizi bityo ko bisaba kubanza kugenzura bakareba. Ni mugihe ku ruhande rwa M23 ho ntakintu baratangaza.