Amakuru avuga ko Cristiano Ronaldo akimara kumenya ko atari bukine ku mukino wa Portugal n’Ubusuwisi, uyu mukinnyi ngo yari yamaze gupanga guhita ataha agasiga abandi muri Qatar amarushanwa atarangiye.
Ronaldo uherutse kwirukanwa muri Manchester united, amaze iminsi atavuga rumwe n’umutoza wa Portugal Fernando Santos, bivugwa ko umusaruro mucye yagaragaje mu mikino yabanje ndetse n’imyitwarire mibi byatumye adahuza nuyu mutoza ndetse bikaza kurangira ku mukino bakinnye n’Ubusuwisi adakandagira mu kibuga. Ibi rero ngo byatumye Ronaldo ahita apanga kuzinga utwangushye agahita yitahira nyuma yuko ibiganiro n’umutoza mukuru wa Portugal byari byagenze nabi cyane, ndetse akamenya n’amakuru ko atari bubanze mu kibuga.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Portugal ryahakanye ayo makuru ndetse bavuga ko Cristiano Ronaldo ari wageze kuri byinshi ndetse akwiye kubahwa ndetse agahabwa agaciro.
Muri kimwe cy’umunani Portugal yatsinze Ubusuwisi ibitego 6-1 bituma ihita ikomeza muri ¼ aho izacakirana na Morocco