spot_img

Nyuma yo gutsindwa na Croatia Neymar avuga ko ashobora guhita asezera umupira w’amaguru.

- Advertisement -

Neymar Junior usanzwe ukinira ikipe ya Paris Saint Germain mu bufaransa ndetse n’ikipe y’igihugu ya Brazil, yavuze ko kugeza ubu atazi ikigiye gukurikira nyuma yuko ikipe ye itsinzwe na Croatia muri kimwe cya kane cy’igikombe cy’isi.

Nyuma y’uyu mukino Neymar yabajijwe ku hazaza he mu ikipe y’igihugu ya Brazil avuga ko nawe ubwe atazi ikigiye gukurikiraho mubijyanye no gukinira ikipe y’igihugu. Neymar ati: “mu by’ukuri sinzi, ndizera ko ataribyiza kugira icyo ntangaza aka kanya, simeze neza na gato” “ndamutse mvuze ko ibyange na Brazil birangiriye aha naba mpubutse, ariko nta nakimwe nakwizeza uwariwe wese. Gusa mureke turebe uko bizagenda mu minsi izaza”

- Advertisement -

Neymar avuga ko agiye kwicara agatuza maze agatekereza neza ikimubereye ku giti cye, avuga ko atazigera afunga amayira ku byerekeye gukinira Brazil, ariko nanone ko atakwemeza 100% ko azakomeza kuyikinira. Mu mukino basezerewemo na Croatia iminota 90 isanzwe yarangiye amakipe anganya 0-0 bituma bakina inyongera y’iminota 30, ku munota wa 105 nibwo Neymar yatsinze igitego cyiza cyane ariko ntibyaje kurangira neza kuko ku munota wa 116 Bruno Petkovic yaje kwishyura maze birangira ari 1-1, Brazil iza kuviramo kuri penaliti.

- Advertisement -

 

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles