spot_img

Lionel Messi udakunze kuvuga menshi yashwanye bikomeye na Van Gaal utoza ubuholandi. 

- Advertisement -

Nyuma y’uyu mukino Argentine yatsinzemo Ubuholandi kuri uyu wa gatanu, kapiteni Lionel Messi yagaragaye asa nuwishongora ku batoza b’Ubuholandi bari babanje kumukora mu mutwe mbere y’umukino.

Ikipe y’igihugu ya Argentine yabashije gukomeza muri kimwe cya kabiri nyuma yo gutsinda umukino utari woroshye na gato, ni umukino wabonetsemo amakarita 15 y’umuhondo ndetse n’ikarita itukura, ariko na nyuma y’umukino Messi ntiyifuje ko birangira gutyo gusa. Messi kandi ni umwe mu bariye kurayo makarita y’umuhondo nyuma yo kutavuga rumwe n’umusifuzi w’umunya Espanye badasanzwe bajya imbizi witwa Mateu Lahoz kuri kufra yari amaze gutanga k’Ubuholandi.

- Advertisement -

Ibi byose rero byaje kuba ariko birangira Argentine ikomeje ndetse Messi ajya kwishimira imbere y’abakinnyi n’abatoza b’Ubuholandi. Messi yabwiye ikipe y’abatoza b’ubuholandi ati: “muravuga mugakabya” byose byatangijwe n’umuzamu wa Argentine Emiliano Martinez wavuze ko we ubwe yiyumviye Van Gaal avuga ko mu gihe bagera muri za penaliti nta kabuza ubuholandi buri bukomeze kuko Argentine batazi gutera penaliti.

- Advertisement -

Messi rero ati: “muravuga cyane, iyo mwicecekera byose bikaza kuba nyuma”

Messi kandi yifatiye ku gahanga urwego rw’abasifuzi FIFA yohereza avuga ko abasifuzi nka Lahoz badakwiye kuzanwa “mu mikino ikomeye nk’iyi ya kimwe cya kane cy’igikombe cy’isi” muri uyu mukino Messi niwe watanze umupira wavuyemo igitego cya mbere, ndetse anatsinda igitego cya kabiri cya Argentine, muri kimwe cya kabiri Argentine izahura na Croatia yasezereye Brazil nayo kuri za penaliti.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles