spot_img

QATAR: Portugal nyuma yo gusezererwa mu cy’isi babyegetse kuri Argentine.

- Advertisement -

Portugal yasezerewe mu gikombe cy’isi kuri uyu wa gatandatu ubwo basezererwaga na Maroc ibatsinze igitego kimwe ku busa. Ibi byahise bishyira iherezo ku nzozi za Cristiano Ronaldo zo kwegukana igikombe cy’isi nk’umukinnyi kuko iki aricyo gikombe cya nyuma akinnye bijyanye n’imyaka ye.

- Advertisement -

Nyuma yo gutsindwa rero bagahita bataha, abakinnyi babiri ba Portugal harimo uwitwa Bruno Fernandes usanzwe akinira Manchester United ndetse na Pepe bahise bifatira ku gahanga FIFA bayinenga ko yakoze amakosa akomeye ikabashyiriraho umusifuzi ukomoka muri Argentine witwa Facundo Tello, uku gutsindwa na Maroc kwatumye Portugal iba ikindi gihangange gikubiswe bitunguranye ndetse na Maroc ihita yandika amateka nk’ikipe ya mbere muri Africa igeze muri kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’isi.

Kepler Lima wamenyekanye cyane nka Pepe nyuma y’umukino yashinje uyu musifuzi kubogama avuga ko ibyo yakoze byose yabikoze agamije korohereza ikipe y’igihugu ya Argentina mu gihe yaba igeze ku mukino wa nyuma ngo itazahura na Portugal. Nyamara kuwa gatanu mu wundi mukino wa kimwe cya kane, abakinnyi ba Argentine barimo Lionel Messi, Emi Martinez ndetse nabandi nabo bifatiye umusifuzi w’umunya Espanye Mateu Lahoz nabo bamushinja ko yashakaga kubogamira ku ikipe y’Ubuholandi nubwo byarangiye ivuyemo.

- Advertisement -

Umuzamu Emi Martinez ashize amanga yashinje umusifuzi kuba yabogamiye ku buholandi ndetse yemeza ko atashakaga ko Argentine ikomeza. Ibi rero Pepe nawe yabyuririyeho avuga ko umunya Argentine atari akwiye kubasifurira nyuma y’amagambo abakinnyi ba Argentine bari batangaje. Pepe ati: “nkurikije ibyo mbonye kuri uyu munsi, bashatse baterura igikombe bakagiha Argentine aka kanya”

Ntibyaciriye aho kuko na Bruno Fernandes yunze murya Pepe avuga ko ibintu umusifuzi yabakoreye bitabaho biturutse ngo hari penaliti yabimye. Bruno ati: “mundeke, ndibuvuge ibyo nateganyije kuvuga. Ni amahano guhabwa umusifuzi bizwi neza ko ikipe y’igihugu akomokamo ikiri mu irushanwa, ni ukubera iki nta musifuzi wumunya Portugal dufite?”

Yakomeje agira ati: “dufite abasifuzi benshi basifura champions league iburayi ni gute nta musifuzi w’iwacu numwe uraha ahubwo bakazana abatari ku rwego rw’irushanwa turi gukina.

Icyakora nyuma y’aya magambo abakurikiranira hafi umupira w’amaguru banenze cyane aba bakinnyi ba Portugal ku kwitwaza umusifuzi kandi ikipe ya Maroc yarabarushije bigaragara kugeza naho ibatsinze igitego bakananirwa kucyishyura.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles