spot_img

Perezida Putin ushinjwa ubugambanyi yihanganishije abasirikare ba Wagner babuze umuyobozi wabo.

- Advertisement -

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yihanganishije abagize itsinda rya Wagner ndetse n’umuryango wa nyakwigendera Yevgeny Prigozhin wayoboraga uyu mutwe, ubu butumwa bwa Putin bunakubiyemo amwe mu magambo akomeye, busohotse nyuma yaho kuwa gatatu nimugoroba bitangajwe ko nyakwigendera ari umwe mu baguye mu mpanuka y’indege yahitanye n’abandi bantu icyenda.

Kugeza nubu iperereza riracyakomeje kugira ngo hatangazwe amazina ya nyayo y’abandi bantu baguye muriyo mpanuka yo kuwa gatatu, gusa Putin yemeza ko ayo maperereza ashobora kuzatwara igihe ariko ko bazakora ibishoboka bikihuta. Putin mu butumwa bwe yagize ati: “mbere na mbere nshaka kwihanganisha ababuriye ababo muriyi mpanuka. Burigihe aba ari amakuba kumva inkuru nk’iyi”

- Advertisement -

“hashize igihe kinini menyanye na nyakwigendera Prigozhin, kuko namumenye bwa mbere ahagana muri za 90. Yari umugabo ufite ahazaza hagoranye bigaragara, icyo navuga kindi nuko buriya yagiye akora amakosa akomeye mu buzima bwe, icyakora murayo makosa yakuyemo umusaruro mwiza ndetse ukwririye”

Putin kandi yagaragaje ko Prigozhin yakoze byinshi muri Africa ndetse avuga bimwe muribyo. Ati: “Prigozhin yari umuntu w’umuhanga kandi bigaragara ko afite impano nyinshi, yari afite impano ikomeye yo gucuruza, yakoze byinshi hano mu gihugu ariko kandi no hanze yacyo, nko muri Afurika by’umwihariko yahakoreye ubucuruzi bukomeye bw’amavuta, gaz, ndetse n’amabuye y’agaciro”

- Advertisement -

Putin yemeza ko iyi Wagner yakoreye leta y’Uburusiya akazi kenshi karimo no kubafasha intambara ikomeye muri Ukraine, cyane cyane mu gufata umujyi wa Bakhmut. Mu bandi baguye muriyi ndege kandi harimo umugabo ukomeye ariko utari uzwi cyane witwa Dmitry Utkin, uyu bivugwa ko yari yungirije Prigozhin m’ubuyobozi bwa Wagner ndetse akaba yari ashinzwe ibikorwa byayo, uyu kandi ku rundi ruhande akaba yari intasi ikomeye cyane mu gisirikare cy’Uburusiya.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles