spot_img

Nyuma y’amezi abiri agerageje guhirika Putin ku butegetsi ahise apfa. Prigozhin yari muntu ki?

- Advertisement -

Mu masaha ya saa moya z’umugoroba wo kuri uyu wa gatatu, nibwo humvikanye inkuru yatitije ndetse igatungura isi yose ko uwari umuyobozi w’umutwe w’abacancuro wa Wagner ukomoka mu Burusiya ariwe bwana Yevgeny Viktorovitch Prigozhin yatabarutse aguye mu mpanuka y’indege.

Ikigo gishinzwe iby’indege za gisiviri mu Burusiya nicyo cyatangaje ko Prigozhin ari ku rutonde rw’abagenzi bari muriyo ndege kandi ko ntanumwe warokotse, rero ibi byahitaga byumvikanisha neza ko uyu mugabo nawe ari mu bapfuye nta kabuza. Icyakora nubwo bivugwa ko iyi ndege yararimo yakoze impanuka ntihavugwa icyateye impanuka.

- Advertisement -

Amakuru dukesha BBC avuga ko iyi ndege ishobora kuba yarashwe n’intwaro zishinzwe kurinda ikirere cy’Uburusiya (air defense system) ariko akaba ari amakuru inzego z’Uburusiya zitarahamya. Mu kwezi kwa gatandatu uyu Prigozhin yayoboye imyivumbagatanyo byavugwaga ko igamije gukuraho ubutegetsi bwa Putin ariko nyuma biza guhagarara ntawumenye impamvu.

Hari bamwe bavugaga ko iki gikorwa yari imitwe yari yateguwe bitari igikorwa gihamye kigamije guhirika Putin koko, ndetse ko nyuma byaje guhagarara bituruka ku mabwiriza yavuye kwa Putin ubwe wategetse ko abasirikare ba Wagner bahagarika ibyo barimo byose.

- Advertisement -

Iyi ndege yahubutse mu kirere ubwo yaturukaga mu mujyi wa Moscow yerekeza St Petersburg, byavuzwe ko iyi ndege yaririmo abagenzi barindwi, harimo na nuwitwa Dmitry Utkin, uyu mugabo akaba yarari ku ruhembe rw’imbere mu bashinze umutwe wa Wagner muri 2014.

Prigozhin yari muntu ki?
Yevgeny Prigozhin yari afite imyaka 62, uyu yamenyekanye cyane mu mwaka ushize wa 2022, ubwo Uburusiya bwateraga Ukraine, abarwanyi uyu mugabo yari ayoboye mu mutwe yashinze wa Wagner barwanye intambara ikomeye cyane mu mujyi wa Bakhmut muri Ukraine ndetse baza no kurangira bawufashe. Uyu yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga cyane avuga ibigwi ingabo ze za Wagner ndetse akavuga ko ingabo za leta y’Uburusiya nta bumenyi zifite bw’urugamba ndetse ko zishobora kuba zigambanira igihugu.

Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka yatunguranye cyane ubwo yavugaga ko we n’ingabo ze bagiye gukuraho ubutegetsi bwa Putin bitewe nuko yavugaga ko ingabo za leta zabarasheho ku bushake muri Ukraine. Icyo gihe perezida Putin yavuze ko ibyo Wagner bari gukora ari amakosa akomeye kandi azishyurwa igiciro kiri hejuru ndetse gikomeye. Ibi byaje guhosha nyuma yuko leta y’Uburusiya ivuze ko ibabariye aba barwanyi ba Wagner ndetse yabemereye gusohoka igihugu bakerekeza muri Belarus sibyo gusa kandi kuko Uburusiya bwanavuze ko batazakurikiranwa mu nkiko ku byaha by’ubugambanyi.

Nyamara izo mbabazi zagizweho ikibazo nyuma yaho mu minsi batangaje ibyo, hasohotse amakuru ko Prigozhin akiri gukorwaho iperereza ndetse hari bimwe mu byangombwa bye byafatiriwe, bityo abantu baza kudashira amakenga imbabazi leta y’Uburusiya yahaye Prigozhin n’ingabo ze. Icyo gihe ariko byabaye nk’ibicecetse ndetse na nyuma uyu mugabo aza kugaragara mu mujyi wa Moscow nta kibazo afite kugeza ejo ubwo byavugwaga ko yaguye mu mpanuka y’indege.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles