spot_img

Uyu mugabo ushobora kuvura sida mu minsi itarenze itatu, akomeje kuba amayobera kuri benshi.

- Advertisement -

Ubusanzwe ni ibintu bizwi ku isi hose ko nta muti nta n’urukingo rw’iki cyorezo cya sida. Iyi ni ingingo ku isi hose bakiri kwigaho mu myaka ikabakaba 50 iki cyorezo kimaze cyadutse. Ubusanzwe Sida iterwa n’agakoko kitwa VIH gashobora kwandura hagati y’umuntu nundi binyuze mumatembabuzi aturutse mu muntu uyirwaye, aha harimo amasohoro, amaraso ndetse n’amacandwe nubwo yo bakiyajyaho impaka.

Sida yandurira cyane cyane mu mibonano mpuzabitsina idakingiye iyo umwe mu bayikoranye ayirwaye. Uburyo bumwe ubu buzwi bwemewe ku rwego mpuzamahanga ni ukunywa imiti ishobora kugabanya ubukana icyakora iyo miti ntikiza sida.

- Advertisement -

Nubwo biri uku rero, muri Kenya hari umugabo wakamejeje mu kuvura iyi ndwara y’igikatu benshi batinya cyane. Uyu mugabo witwa Samuel Omondi anafite title ya Doctor. Uyu mugabo uvuga ko ari umuhanga cyane, avuga ko avura Sida akoresheje ibimera, iyi miti akura mu bimera ngo ubushobozi bukaze bwo kuvura Sida mu gihe kitarenze iminsi itatu.

Uyu mugabo avuga ko ubushakashatsi bwe yabutangiye muri 2007 ubwo yafatanya ibyatsi binyuranye akabijyana muri laboratwari ngo arebe bimwe mubyo yakwifashisha mu kuvura sida. Uyu ngo abifashijwemo na bamwe mu bahanga muri laboratwari ngo baje kubona bimwe mu bimera bifite ubushobozi bwo kwica agakoko ka VIH mu minsi itatu gusa. Uyu yatunganyije iyi miti ngo arebe ko yatangira kuyikoresha ariko ubwo yari ari gushaka ibyangombwa ngo abe yayikoresha mu kuvura byemewe n’amategeko ntabwo bemeye kumwakira.

- Advertisement -

Ashinja zimwe mu nzego za leta ko zashatse ko azigurisha uwo muti bitaba ibyo akajya atangira uwo muti ubuntu ku bantu bose, ibyo rero ngo nawe yarabyanze. Dr Samuel avuga ko ubu akeneye abantu bashobora kumufasha kugera muri OMS ikigo cya ONU gishinzwe ubuzima ku isi ngo abahe uwo muti bawukorere isuzuma kuburyo icyo kigo gishobora kuwemeza nk’umuti wavura abantu Sida.

Ese uratekereza izi nzozi ze azazigeraho?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles