spot_img

Wari uziko gusinzira amasaha atarenze atanu mu ijoro bikuzanira urupfu mu gihe gito? Ese wowe uryama amasaha angahe? Menya byinshi.

- Advertisement -

Kera wasangaga ababyeyi bakubitira abana babo kuryama igihe kinini, guhera ku bana bato cyane b’impinja kugeza ku bamaze kumenya ubwenge wasangaga ababyeyi babakangurira kuryama byibuze amasaha umunani mu ijoro byaba ngombwa akanarenga. Ariko se koko ubu bwenge bari barabukuye he ko n’abashakashatsi bemeza ko bikwiye kugenda gutya ku bantu bose?

Uyu muganga w’inzobere witwa Dr. Dan Friedriech yaburiye abaryama amasaha atarenze atanu mu ijoro ko bafite ibyago byinshi bishobora kubagwira mu buryo batateganyaga. Uyu yabajije abamukurikira ati: “ese wibwira ko kuryama hagati y’amasaha ane n’atanu mu ijoro ari byiza kuri wowe?” uyu muganga w’inzobere mu bijyanye n’indwara z’amaso mu bitaro bya St Louis muri leta zunze ubumwe za Amerika akomeza agira abantu inama ababwira ko kudasinzira bihagije ari bimwe mu bituma abantu bapfa imfu zitunguranye kandi bakiri bato.

- Advertisement -

Uyu muganga akomeza avuga ko ubushakashatsi bwerekanye inshuro nyinshi ko igihe gihagije cyo kuryama byibuze ari hagati y’amasaha atandatu n’umunani mu ijoro, bivuze ngo ukwiye kuryama amasaha atari munsi y’arindwi ngo wemeze neza ko waruhutse koko.

Icyakora uyu muganga w’inzobere anashimangira ko kuryama amasaha arenze icyenda buri joro mu gihe kinini nabyo ari bibi ku buzima bwa muntu. Gusa nubwo kuryamira cyane ari bibi, ibibi kurushaho ni ukuryama amasaha macye (ari munsi y’atandatu mu ijoro).

- Advertisement -

Avuga ko izi mfu zikomeza kugenda ziyongera umunsi kuwundi, indwara z’umutima zizamuka kenshi, ndetse nizi ndwara z’ibyorezo zaduka buri munsi usanga inyinshi zifitanye isano no kutaryama bihagije ku bantu benshi. Ubushakashatsi bwasohotse muri 2022 byagaragaje ko kuryama amasaha atarenga atanu mu ijoro, ku bantu bakuze bibakururira urupfu cyane kurushaho. Izi ndwara zo kudasinzira igihe gihagije usanga zibasira cyane ibihugu bimaze gutera imbere ndetse ugasanga ziganje mu bantu bakuru kurusha abana.

Ubushakashatsi buvuga ko uko umuntu agenda akura ariko gahunda ye yo kuryama igenda ihindagurika, gusa buri muntu wese muri buri cyiciro akangurirwa gusinzira byibuze amasaha arindwi mu ijoro byanashoboka akaba umunani.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles