Akenshi iyo tuvuga inyamaswa ziteye ubwoba abenshi batekereza iz’inyamabere cyangwa se ibikururanda nk’inzoka. Ariko si kenshi tujya tuvuga ku biguruka cyangwa ibisiga (inyoni), gusa ukwiye kumenya ko hari ibiguruka bibi cyane ndetse bishobora kwica umuntu w’umugabo w’ibigango mu buryo bworoshye.
Kuriyi nshuro tugiye kukwereka bimwe muribi bisiga byakwica umuntu bikoresheje imbaraga zabyo atari byabindi inyamaswa zikoresha ubumara.
Iki nicyo kiguruka bivugwa ko gipima ibiro byinshi ku isi, iki gisiga iyo gikuze neza gishobora kugeza kubiro 150. Iki kandi bitewe n’uburemere bwacyo nicyo gisiga kitabasha kuguruka. Icyakora kihariye ubundi bushobozi bukomeye nko kugenda n’amaguru muburyo bwihuse, kuko ibarirwa umuvuduko wa kilometero 70 ku isaha igenda n’amaguru.
Iyi rero bitewe niyi ngano yayo biyiha ubudahangarwa bwo kwirinda ndetse ababizi neza bemeza ko igukubise umugeri itaguhitanye ushobora gukuramo ubumuga bwa burundu.
Iki ni igisiga cyamenyekanye cyane ku isi, iki cyagizwe ibirango bya gisirikare mu bihugu byinshi ku isi, sibyo gusa amakipe akomeye akina amarushanwa atandukanye, ibigo bikora imirimo itandukanye byifashisha iki gisiga nk’ikirango. Ibi rero byerekana ubuhangange bwacyo ndetse n’ubushobozi budashidikanywaho.
Eagle ni kimwe mu bisiga bizwiho guhiga cyane (bird of prey) gishobora kumanuka mu kirere kigatwara inyamaswa zisanzwe zifite ibiro byinshi nk’ihene. Iki nacyo rero kibarwa nka kimwe mu bishobora kwisasira umuntu mu kanya nkako guhumbya.
Iki gisiga nacyo kibarirwa mu binini ku isi, igikuru gishobora kugeza mu biro 50, ibi bisiga uretse no kuba ari binini, binateye ubwoba kubireba bitewe n’imiterere yabyo. Cassowary nayo izi guhiga cyane ndetse ikaba yibitseho n’ubushobozi ndetse n’ubuhanga bwo kwirinda bikomeye.
Kugira ngo umenye ko iki gisiga nacyo kitoroshye nuko wabanza kumenya ko ikigore gitera amagi, maze ikigabo cyacyo kikayararira mu gihe gisaga iminsi 50. Ibi ahanini bituruka ku kuba ibigabo biba bifite ubwirinzi bukomeye bwo guhangana na burikintu cyose cyagerageza kwangiza amagi cyangwa guhutaza ibyana byacyo mu gihe byavutse.