spot_img

Perezida Donald Trump yategetswe kwishyura miliyoni 5 ku byaha byo gufata ku ngufu.

- Advertisement -

Urukiko mu mujyi wa New York kuri uyu wa kabiri rwasanze uwahoze ari perezida wa America bwana Donald Trump ahamwa n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse no guhoza ku nkeke umugore witwa E.Jean Carroll, Trump byarangiye ategetswe kwishyura ihazabu ya miliyoni 5 z’amadolari, mu rwego rw’indishyi ndetse n’ibihano kuribyo byaha.

Icyakora urukiko rwakuyeho ikirego cyuwo mugore, dore ko we yavugaga ko Donald Trump yamufashe ku ngufu mu 1996, ubwo bari mu mujyi wa Manhattan. Muri uru rubanza rumaze ibyumweru bibiri, uyu mugore w’umunyamakuru yashinjaga Trump kuba yaramufashe ku ngufu ahantu mu iguriro rihenze riri muri uwo mujyi, yakomeje ashinja Trump kuba yaramusebeje ku karubanda ubwo Trump yavugaga ko ibirego byuwo mugore ari ikinyoma gikabije ndetse ko ibyo arimo ari ukugerageza kwigira mwiza ngo abone udufaranga.

- Advertisement -

Nyuma yuru rubanza, umunyamategeko wuyu mugore yavuze ko banejejwe cyane n’imyanzuro yurubanza, ndetse ashimangira ko umukiliya we atari buvugane n’itangazamakuru.
Donald Trump kuri ubu uri gushaka kwiyamamariza indi manda yo kuyobora America mu mwaka utaha, yavuze ko imyanzuro yuru rubanza ari igisebo ku butabera bwo muri America ndetse ko uru rubanza rubogamye bikomeye. Trump ati: “imyanzuro yuru rubanza ni igisebo gikomeye, icyakora ndahamya neza ko uru rubanza ari urwa politiki rugamije kumpigisha uruhindu ngo mpagarike gahunda zange zo kwiyamamaza”

Perezida Trump avuga ko ibi bakunda kubikora cyane iyo babona agiye kubatsinda, mukwezi kwa gatatu uyu mwaka perezida Trump yavuze ko uru rubanza rumwibutsa muri 2016 ubwo nubundi yatsindaaga amatora ko nabwo haje dosiye yavugaga ko yishyuye amafaranga menshi umugore ukina filime zubusambanyi ngo atazavuga ko yaryamanye na Trump, ibi kandi ngo byari ukumwicira isura ya politiki ku karubanda ariko ko bitamubuza gukomeza imigambi ye.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles