Uyu mukinnyi uri mu bakomeye ku isi yavuze ukuntu yanze kubahiriza ubusabe bw’umwana we w’imfura wamusabye ko yamugurira telefone ya iPhone ariko uyu mugabo akabyanga ngo agamije kumuha isomo.
Cristiano ukomoka mu muryango wahoze ukennye cyane nyuma yaje gukira ndetse aba umuherwe cyane abikesha umupira w’amaguru, ubu abarirwa umutungo urenga miliyoni 600 z’amadorali ndetse ari mu bambere binjiza menshi binyuze mu mikino. Umunsi kuwundi rero ntahwema kwerekana ubuzima bwiza abayemo yaba we n’umuryango we yaremye ndetse n’umuryango we akomokamo nta numwe yasize inyuma.
Uyu aherutse gukora amateka asinyira ikipe ya Al Nassr muri Arabia Saudite maze bimugira umukinnyi wambere ku isi uhembwa menshi, iyo atari mu kibuga cyangwa mu bindi bikorwa by’umupira w’amaguru akunda kugaragara ari kurya ubuzima n’umuryango we cyane cyane abana be. Ariko by’umwihariko umukuru muribyo witwa Cristiano Ronaldo Junior, wanagaragaje ko ashaka kuzatera ikirenge mu cya se mu mupira w’amaguru.
Umaze kumva imibereho y’uyu mugabo rero wakeka ko amafaranga ameneka kuri buri wese umwegereye, nyamara siko bimeze, Cristiano Ronaldo aherutse kuvuga ko yanze ubusabe bw’umwana we, uyu mukuru, wari wamusabye ko yamugurira telefone igezweho ya iPhone 14, nyamara Ronaldo atitaye ku bukire bwe bwose yahise ahakanira umwana we ndetse yanga kuyimugurira, ibi ngo yabikoze agamije guha uyu mwana we isomo mu buzima bwe bwose. Cristiano yagize ati: “umunsi umwe Junior yansabye ko namugurira iPhone kugira ngo ajye abasha kumpamagara, nahise muhakanira nti ‘Oya’. Niba ashaka kumvugisha ajye ampamagara kuya nyirakuru”
Ronaldo yakomeje agira ati: “nifuza kwigisha abana bange ingingo ivuga ko bitoroshye kubona burikimwe ushaka mu buzima, ikintu cyiza kurusha ibindi namuha ni ukwiga amashuri yose ashaka, ibijyanye n’ibikoresho akazabyigurira”