spot_img

Nyuma yo kunyeganyeza isi yose, ubu Covid19 yakuwe ku rutonde rw’ibihangayikishije isi.

- Advertisement -

Kuri uyu wa gatanu ishami rya ONU ryita ku buzima OMS ryatangaje ko icyorezo cya Covid19 cyakuwe ku rutonde rw’ibyorezo bihangayikishije isi. ibi rero byatumye iki cyorezo cyanyeganyeje isi yose kigera ku iherezo, icyakora nubwo aruko bimeze cyangije byinshi kuko cyatumye ku nshuro ya mbere mu myaka irenga 200 ishize habaho kugumisha abantu bose murugo ndetse n’ibikorwa byose bihuza abantu bigahagarara.

Sibyo gusa, icyo cyorezo cyatumye habaho kwangirika k’ubukungu bw’igihugu by’isi, ariko by’umwihariko gihitana ubuzima bwa benshi kuko abasaga miliyoni 20 bapfuye bazize covid19 ku isi hose. Iri tangazo ritesha agaciro ubukana bwa coronavirus rije nyuma y’imyaka itatu yari ishize n’ubundi OMS itangaje ko coronavirus ishyizwe mu rwego rw’ibyorezo byibasiye isi yose (pandemic), ibi rero byatumye ibihugu byose bihaguruka ndetse bifata ingamba zinyuranye zo kuyirinda ariko byabaye iby’ubusa kuko icyorezo cyarangiye gihitanye benshi.

- Advertisement -
Tedros Adhanom Ghebreyesus Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS)

Nubwo ariko covid19 itakiri ku rwego rw’ibihangayikishije isi, OMS ikomeza ivuga ko iki cyorezo kitaracika burundu cyane ko hari uduce ikibonekamo nko mu burasirazuba bwo hagati ndetse n’ibice bimwe byo muri Aziya. Bivugwa kandi mu bihugu binyuranye coronavirus ikiri kwica abantu ndetse abandi bakaba bakiri guhura n’ingaruka zayo z’igihe kirekire.

Benshi mu Rwanda bazibukira covid19 ku kuba yarabatesheje akazi bikabaviramo kuba nanubu bakiri abashomeri, hari kandi abo yateje ibihombo mu bucuruzi bibatera gufunga imiryango ariko kandi hari nabo yahitanye na nubu imiryango yabo ikaba ikiri kubaririra.

- Advertisement -

Ese wowe waba warigeze urwaraho covid19?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles