Ni inkuru benshi bashobora gutangaho ibitekerezo binyuranye ariko by’umwihariko abafana ba Rayon Sports bafite byinshi babaza abayobozi b’ikipe yabo. Iki kibazo cyongeye kuzamuka kuri iki cyumweru nyuma yaho iyi kipe ya rubanda itsindiwe na Gorilla ibitego 3-1 mu bintu bitatekerezwaga, nyamara yari izi neza ko iri ku rugendo rw’igikombe.
Mbere yuko uyu mukino uba Rayon sports yari iya kabiri n’amanota 55 irushwa amanota 2 na Kiyovu ya mbere, ndetse irusha APR yari iya gatatu inota rimwe. Ibi byari bisobanuye neza ko iyo Rayon Sports itsinda uyu mukino yari gukomeza kotsa igitutu Kiyovu sports ndetse ikaguma imbere ya APR nayo yari imaze iminsi idahagaze neza. Ibintu rero byaje guhindura isura ubwo Kiyovu Sports yatsindaga Musanze igitego 1-0, ndetse na APR igatsinda Espoir 2-1 ariko Rayon Sports bikayinanira gutsinda Gorilla aho byarangiye itakaje umukino ku bitego 3-1 ndetse bigatuma aba Rayon bari benshi Nyamirambo barara nabi cyane.
Ibi ariko byongeye kubyutsa ikibazo gikomeye yaba mu bafana ba Rayon Sports ndetse n’abakurikirana umupira w’amaguru wu Rwanda, bongera kwibaza igihe iyi kipe y’ubururu n’umweru izongera kwegukanira igikombe icyaricyo cyose, dore ko igiheruka muri 2019 ubwo yayoborwaga na Paul Muvunyi. Kuva icyo gihe iyi kipe yakomeje kurangwamo ibintu byinshi bitandukanye ndetse ihindagura n’abayobozi inshuro zigera kuri eshatu ariko byose nta kintu byatanze kuko iyi iranga gutwara igikombe bigakomeza kuyibana inzozi.
Ku ruhande rumwe, bamwe babishinja ubuyobozi bunanirwa gufata imyanzuro ikakaye kuko hari nkaho bavuga ko bananirwa kwirukana abakinnyi n’abatoza badashoboye, ahubwo bagakomeza kwihambira ku bantu bamwe na bamwe nyamara batari ku rwego rw’iyi kipe. Hari abandi ariko babona ko ubuyobozi bwakoze byose bishoboka, ahubwo abatekinisiye biyi kipe cyane cyane abatoza bakaba aribo bica ibintu byose.
Abafana ba Rayon Sports baheruka ikipe yabo ikomeye ku rwego rwo hejuru muri za 2018 ubwo yageraga muri ¼ cya confederation cup ndetse no muri 2019 ubwo yatwaraga shampiona. Kuva ubwo intsinzi igana ku gikombe bayumva mu makuru nk’abandi bose.
Ese wowe ubona habura iki ngo iyi kipe yongere gukomera, dore ko abahanga bemeza ko iyo ikomeye bikomeza ndetse bikanaryoshya shampiyona.
Photo By IGIHE