spot_img

Yamaze amezi atandatu mu nzira atwaye imodoka, agenda ibihugu 30. Urugendo rwe ruratangaje cyane.

- Advertisement -

Uyu mugabo ukunda gutembera cyane yatangaje benshi nyuma yuko avuze ko yamaze amezi atandatu mu muhanda aho yanyuze mu bihugu 30 n’imodoka ye. Uyu witwa Malkit Rooprai w’imyaka 63 numunya Kenya, avuga ko yahagurutse mu Bwongereza intumbero ye ari ukugera mu gihugu cya Uganda akoresheje imodoka ye gusa.

Uyu yahagurutse mu Bwongereza ku itariki ya 06/10/2022 atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Landcruiser, yaratwaye biratinda ndetse aza gushyika muri Uganda mu kwezi gushize kwa kane. Uyu avuga ko amaze kugera muri Uganda yihutiye gusura ahantu hanyuranye hakurura ba mukerarugendo dore ko nawe asanzwe akunda gutembera cyane ndetse akegeranya n’amakuru ajyanye n’ubukerarugendo. Kugira ngo wumve uburebure bw’urugendo rwe, wamenya ko amaze gusohoka mu mugabane w’uburayi akinjira muri Africa yanyuze mu bihugu birimo Angola, Ghana, Gambia, Senegal, Zambia, Sierra Leone, Mauritania, Namibia, Tanzania, DRCongo, Africa yepfo, Rwanda, Kenya ndetse nibindi bitavuzwe.

- Advertisement -

Uyu mugabo avuga ko ajya gutangira uru rugendo yabikoze agamije gukora ibyo abandi batinye, yavuze ko kandi ava iburayi yambukiye muri Espanye agahinguka muri Maroc dore ko ariyo nzira yoroshye yo kwambuka iyo migabane ibiri.

Uyu mugabo avuga ko mbere yo guhaguruka imodoka ye yayishyizeho ibikoresho byihariye bya satellite kuburyo bizamworohera kuvugana nabo akeneye bose barimo nk’umuryango we, inzego z’umutekano nabandi, ariko kandi yanabikoze agamije gutuma abo asize inyuma bizaborohera kumenya aho ageze ndetse n’imigendekere y’urugendo rwe.

- Advertisement -

Yagize ati: “nagendaga kilometero zirenga 350 buri munsi, yo bwiraga ngeze ahantu hatari abantu, naparikaga kuruhande rw’umuhanda nkaruhuka” uyu mugabo usanzwe uba mu Bwongereza avuga ko yashimishijwe n’abaturage b’umugabane wa Africa. Ati: “muri Africa babaho neza, barakwakira bitandukanye no mu burayi aho ntawuba akwitayeho numwe”

Bimwe mubyamugoye nubwo we avuga ko atari byinshi, avuga ko ari nkaho yageze mu Rwanda ndetse no muri DRC agasanga bimusaba gutwarira mu ruhande rw’iburyo, ngo byaramugoye cyane bitandukanye no mubindi bihugu, icyakora ashimira inzego z’umutekano mu bihugu binyuranye ko zamufashe neza ndetse ntizimubuze uburyo murugendo rwe.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles