spot_img

Nimunsubize igisirikare cyange, aya ni amagambo ya Gen Muhoozi abwira se Museveni.

- Advertisement -

Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu mukuru wa perezida Museveni ndetse akaba ni umujyanama wa perezida Museveni ku bikorwa bidasanzwe bya gisirikare yasabye se perezida Museveni ko yamusubiza igisirikare cye.

Anyuze ku rubuga rwe rwa Twitter yanditse ubutumwa bushimangira ko igisirikare cya Uganda kikiri icye ndetse asaba se kukimusubiza mu maguru mashya. Ati: “UPDF iracyari igisirikare cyange, afande Mzee (nkuko yita Museveni) ndashaka gusubirana igisirikare cyange”

- Advertisement -

Akimara kwandika aya magambo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, kuri Twitter yavugishije benshi ariko nanone benshi ntanubwo byabatunguye kuko uyu Muhoozi bimenyerewe ko ajya yandika ubutumwa budasanzwe kuri uru rubuga akurikirwaho n’abarenga ibihumbi 600. Aya magambo kandi byanageze aho perezida Museveni ubwe amusaba ko hari bimwe adakwiye kuzongera kwandika kuri Twitter cyane cyane ibigendanye n’umutekano ndetse n’igisirikare.

- Advertisement -

Mukwezi kwa cumi gushize uyu mugabo yanditse kuri Twitter ibintu byatangaje benshi ariko bikanatera urujijo, yavuze ko we n’ingabo ze yari ayoboye bafite ubushobozi bwo gufata umujyi wa Nairobi mu byumweru bibiri gusa. Aya magambo yateje urunturuntu hagati ya Uganda na Kenya ndetse bigera naho Uganda yisobanura, uretse ibyo kandi Museveni yaje no kubisabira imbabazi ariko Muhoozi ubwe yararuciye ararumira.

Ahubwo yahise akurwa ku mwanya w’umugaba w’ingabo zirwanira kubutaka yari afite, icyakora ntibyaciriye aho kuko yahise azamurwa mu ntera akurwa ku ipeti rya Lieutenant General ahabwa General ariko ntiyahabwa izindi nshingano kugeza nubu. Icyakora nyuma yibyo Muhoozi yaje kwatura avuga ko ayo magambo yerekeranye na Nairobi yayanditse muburyo bwo gutebya.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles