Kuwa 31 Ukuboza 2022 nibwo uwahoze ayoboye kiliziya gatolika ku isi Papa benedigito wa 16 yatabarutse, uyu mu gushyingurwa kwe yaherekejwe n’abantu babarirwa mu bihumbi Magana, mu muhango wabereye ku rubuga rwa mutagatifu Petero ruri Vatican. Papa Benedigito wa 16 yaciye agahigo yegura ku nshingano ze zo kuyobora kiliziya muri 2013 icyo gihe aba Papa wa mbere weguye kuva mu myaka irenga 700 yari ishize bibaye kuko undi waherukaga kwegura yari Papa Celestin wa 5 mu 1294.
Ariko se mu by’ukuri wamenye ibidasanzwe byabaye muri uyu muhango wo gushyingura Papa? Niba nawe warakurikiye ariko ntubone byose kuriyi nshuro tugiye kukwereka ndetse tugusobanurira bimwe mu bidasanzwe byahakorewe.
Wari uziko Papa ashyingurwa mu isanduku eshatu (3)?: ushobora kuba utarabimenye ariko ukuri guhari nuko burya Papa ashyingurwa mu isanduku eshatu aho imwe usanga irimo imbere yindi, izi sanduku eshatu buri yose igenda ikoze mu bikoresho bitandukanye nindi, ndetse buri sanduka igenda ishyirwamo ibintu binyuranye nibyagiye muyindi. Nubwo benshi babonye isanduka y’igiti yari iteruwe irimo umurambo wa Papa ariko burya imbere hari harimo izindi ebyiri.
Isanduka y’inyuma yari ikoze muri sipure (cypre) ibi bisobanuye ukwicisha bugufi ndetse bikanagendana nuko nyakwigendera yari yarasize abitegetse ko ishyingurwa rye ryazaba ryoroheje cyane. Nyuma yiyi sanduka imbere hashyizwemo indi sanduka ikoze muri Zinc ifunze neza, isanduka ya gatatu nayo yari ikoze mu giti gikomeye cyane batigeze basobanura ubwoko bwacyo. Ubwo rero bivuze ko Papa yashyinguwe mu isanduka eshatu zikomatanyije arinayo mpamvu ababonye umurambo we uteruwe babonyeko isanduka yari nini cyane kuko imbere hari harimo izindi ebyiri.
Ibiceri n’inyandiko zinyuranye: mu isanduku kandi ya Papa ntabwo bashyiramo umurambo gusa, ahubwo hajyamo nibindi bintu ndetse byakwitwa iby’agaciro. Aha harimo agafuka kaba karimo ibiceri bihwanye n’imyaka yayoboye ari ku mwanya wa Papa, buri mwaka uba ufite igiceri cyawo, bivuze ko uyu yashyinguranywe ibiceri umunani bingana n’imyaka yamaze ayoboye Kiliziya. Sibyo gusa kandi kuko bashyiramo n’inyandiko zinyuranye zigenda zivuga ibyo yagezeho ndetse nibyo yakoze mu buzima bwe bwose.
Mbere yuko ashyingurwa kandi kiliziya yashyize hanze amateka ya nyakwigendera, aya mateka nayo yafunzwe mu gasanduku gakoze mu muringa maze gaterekwa mu isanduku y’inyuma ya gatatu mbere yuko bayifunga bakoresheje imisumali ya zahabu. Papa kandi yashyinguranywe inyandiko ziriho igitambo cya Missa yose yamusomewe mu ishyingurwa rye, bivuze ko babanje gutegura uko missa izagenda maze bayishyira mu nyandiko bazishyira mu isanduku nazo izi nyandiko ziyi missa ziba zinariho ibirango bya Vatican.
Ibi bikekwa ko bikorwa ku mpamvu zuko mu gihe hazabaho ubundi buzima nyuma yubu turimo abazabasha kugwa kurizi nyandiko bazabashe kumenya imibereho y’ababanje kuba ku isi. ni ibintu byatangiriye mu misiri ku gihe cy’ubwami bwaba farawo.
Ibara ritukura: waba warigeze wibaza impamvu ba karidinale baje mu gushyingura papa bambaye umutuku? Ubusanzwe abantu benshi usanga bambaye umukara mu gushyingura, uku ninako byari bimeze kubantu basanzwe bari baje gushyingura papa. Ariko ku bigendanye n’abakuru ba kiliziya byari bitandukanye kuko abakaridinali ndetse na papa francis wasomye misa bari bambaye umutuku. Icyo ukwiye kumenya nuko mu muco wa kiliziya gatolika mu muhango wo gushyingura papa hifashishwa ibara ry’umutuku.
Uretse kandi aba bayobozi bakuru ba kiliziya na nyakwigendera ubwe yashyinguwe mu gishura gitukura. Umuhango wo gushyingura papa rero ubusanzwe ugomba kumera kimwe, bivuze ko buri gihe papa wapfuye ashyingurwa kimwe nabandi bose kuva mu kubaho kwa kiliziya nta tandukaniro rigomba kubaho.