spot_img

MESSI: Nyuma y’igikombe cy’isi amaso ayerekeje muri Africa.

- Advertisement -

Umukinnyi wa mbere Lionel Messi uherutse kwegukana igikombe cy’isi kuri ubu yatangiye ibikorwa byo kwifatanya n’abari mubikorwa byo gufasha abanya Ethiopia bafite ibibazo byo kutabona neza.

Mu butumwa yanditse ku mbuga ze zinyuranye, Lionel Messi usanzwe ari kapiteni wa Argentine ndetse akaba n’umukinnyi wa PSG yavuze ko anejejwe cyane nuko yashyizwe kurutonde rw’abakorana n’ikigo OrCam gisanzwe gitanga ibikoresho byunganira abafite ibibazo byo kutabona neza, kuri ubu iki kigo kikaba kigiye gutanga ibi bikoresho ku banya Ethiopia ibihumbi bafite ibibazo by’amaso.

- Advertisement -

Kutabona neza nikimwe mu bibazo by’ubuzima bikomereye abanya Ethiopia, kugeza ibi imibare igaragaza ko abantu bangana na 1.18% by’abaturage bose ba Ethiopia bafite ibibazo by’ubuhumyi. Iki kigo rero cya OrCam kivuga ko iri koranabuhanga ryabo rije gufasha benshi bafite ibibazo by’ubuhumyi, ukutabona neza cyangwa se n’abafite amaso adatuma basoma biboroheye.

- Advertisement -

 

Izi ndorerwamo (lunnettes) zizatangwa na OrCam muri Ethiopia zigezweho cyane kuko zikoranye ubuhanga bugezweho benshi bamenyereye nka AI (artificial intelligence) umuntu uyambaye atabona neza, zimufasha kureba nk’amabara y’ikintu mu bice by’amasegonda maze zikamubwira ayo mabara ayariyo, sibyo gusa kandi kuko zifasha n’umuntu gusoma muburyo bworoshye adakeneye ubundi bufasha.

Icyakora izi ndorerwamo za Orcam zizwi nka “MyEye” zirahenze cyane kuburyo atari buri wese wabasha kuyigondera mu gihe byaba bibaye ngombwa ko uyagura. Nkubu ari kugurwa amadorali ibihumbi 4000 (arenga miliyoni 4 rwf)

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles