Uyu mugabo Nick Vujicic akivuka basanze nta maguru ndetse nta n’amaboko afite, nibyo rwose uyu yahuye n’uburwayi buzwi nka tetra-amelia syndrome ubu bukaba ari uburwayi bukomeye ariko budapfa kuboneka henshi. Mu byukuri kuvuka nta maguru nta n’amaboko n’ikibazo gikomeye ndetse n’ikimenyetso gifatika cyerekana ko umuntu atazoroherwa n’ubuzima.
Icyakora nubwo yavutse ameze uku, ku myaka 10 gusa Nick, yihaye gahunda yo kwigira ndetse no kwibeshaho, uyu uretse no kuba yaravutse afite ikibazo ku mubiri akigera ku isi ntiyorohewe kuko yahise ahura n’ikindi kibazo cy’imitekerereze yatewe n’abana bamuseserezaga ku ishuri biturutse ku miterere ye. Gusa uyu ntiyacitse intege ahubwo yahisemo kwikorera ibintu ku giti cye ntanumwe ategereje.
Uyu ahereye ku miterere igoranye y’umubiri we yiyemeje gutera ingabo mu bitugu bagenzi be bavukanye ubumuga bw’umubiri kugira ngo ntibagakangwe nuko haribice by’umubiri badafite.
Wakwibaza uti ese niki yakoze?
Uyu ntakindi yakoze ahubwo yihase imyitozo inyuranye maze biza kurangira abaye umuhanga mu koga (swimming), sibyo gusa kuko yanitoje imikino yo kugendera kurubura ndetse no kugenda hejuru y’amazi akoresheje ibikoresho byabugenewe. Uyu yahatanye ku rwego mpuzamahanga mu bihugu binyuranye kugeza ubwo ibiganiro atanga byaje kubaka n’abandi benshi bamuzamukiraho biteza imbere.
Ubusanzwe umuntu ufite ibice byose by’umubiri usanga ahora ahanganye nuko yamenya byibuze umwe mu mikino ibaho ndetse benshi bikabananira, uyu utagira amaguru n’amaboko n’umuhanga mu mikino itatu (swimming, skydiving, surfing). Kuri ubu Nick nubwo nta maguru ndetse n’amaboko afite yabashije kubaka afite umugore n’abana bane (babiri b’abahungu, n’abandi babiri babakobwa)
Uyu amaze gusana imitima ya benshi ndetse yagaragaje neza ko kugira ubumuga bitabuza umuntu gukora akiteza imbere kandi adakeneye ubufasha bw’abandi. niyo mpamvu abantu bose babashije kumumenya basigara bavuga bati burya umuntu ntakwiye kwiheba ngo yitere ikizere, kuko byose biba bishoboka umuntu iyo agihumeka.