spot_img

Ni iki Zelensky yandikiye Kagame? Menya byinshi Ukraine yifuza ko u Rwanda rwayifasha.

- Advertisement -

Kuri uyu wa kane nibwo ibiro bya perezida Paul Kagame byatangaje ko yakiriye minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine amuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we Volodymyr Zelensky.

Minisitiri Dmytro Kuleba ushinzwe minisiteri yububanyi n’amahanga muri Ukraine yakiriwe na perezida Kagame w’u Rwanda kandi ari kumwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta. Bimwe mu byo baganiriye harimo ibijyanye n’intambara ya Ukraine ndetse hanarebwa bimwe mu byakorwa ngo habe habaho inzira z’amahoro zo kurangiza iyi ntambara imaze umwaka urenga.

- Advertisement -

Icyakora ntabwo perezidansi y’u Rwanda yeruye ngo itangaze bisesuye ibyo perezida Zelenskiy yandikiye mugenzi we w’u Rwanda, gusa bizwi ko kuva Uburusiya bwatangiza ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine, perezida Zelesnkiy yagerageje kwigarurira umugabane wa Africa usanzwe ucuditse n’Uburusiya bikomeye.

Ukraine kandi iri kwiyegereza u Rwanda mu gihe rwo rusanganywe umubano ukomeye n’Uburusiya, dore ko no muri 2019 u Rwanda n’Uburusiya bari basinye amasezerano akomeye n’ikigo ROSATOM cyo mu Burusiya kugira ngo mu Rwanda hubakwe uruganda rutunganya ingufu za nikleyeri.

- Advertisement -

Icyakora kurundi ruhande Ukraine nayo yishimira ko u Rwanda rwayishyigikiye mu kwamagana ibikorwa bya gisirikare Uburusiya bwatangije muri Ukraine kuva mu mwaka ushize nkuko rwagiye rubigaragaza mu matora anyuranye mu muryango w’abibumbye.

Ukraine ibinyujije muri minisitiri Kuleba itangaza ko ishaka gutangira gukorana n’u Rwanda mu bisata binyuranye, harimo ubucuruzi, uburezi, ibijyanye n’imiti ndetse n’ibijyanye n’isanzure. Sibyo gusa kandi kuko minisitiri Kuleba yavuze ko ukraine izanafungura ambasade mu Rwanda.

Perezida Kagame ubwo yari muri Benin yabajijwe uko abona intambara ya ukraine n’Uburusiya ndetse nuko abona izarangira, icyo gihe perezida Kagame yavuze ko ntacyo abiziho, ntacyo yabikoraho, bityo atari na ngombwa ko haricyo yabitangazaho kuko nta n’ubushobozi abifiteho. Ukraine iri guhanganira n’Uburusiya busanzwe bufite ijambo rinini cyane muri Africa ndetse bunasanzwe bufite ubukire bunyuranye, ni mu gihe kuruhande rwa Ukraine ari igihugu gisanzwe ndetse kitanafite ubushobozi bwo guhanganira n’Uburusiya muri Africa.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles