spot_img

Wari uziko inkingo za Covid19 zatangiye gukorwa mbere yuko icyo cyorezo cyaduka ku isi. Dore byinshi ku makuru mashya atarigeze avugwa.

- Advertisement -

Uyu muyobozi w’uruganda rukomeye ku isi rusanzwe rukora inkingo arirwo Moderna bwana Stephane Bancel yafashwe amajwi n’amashusho rwihishwa ari kubwira bamwe mu nshuti ze bari bahuriye mu nama ya WEF, ko ikigo ayoboye cyatangiye gukora inkingo za Covid19 muri 2019 mbere gato yuko icyo cyorezo kimenyekana ku isi. yakomeje kandi yemeza ko Covid19 ari akazi kateguwe na mbere kugira ngo inganda zikora inkingo zibonere amafaranga.

Mu gihe buri wese yari atangiye guhinda umushyitsi, uyu mugabo yari akiri kuvuga byinshi umuntu yakwita amashirakinyoma kuri Covid19. Uyu mugabo yakomeje avuga ko we na mbere hose yari asanzwe hari amakuru menshi afite ku cyorezo cya Covid19. aya makuru benshi bayashingiyeho bemeza ko izi nganda zikora imiti ku isi ari zimwe mub’imbere bateguye icyorezo cya covid19 kugira ngo bibonere amafaranga.

- Advertisement -
Umuyobozi w’uruganda rukora inkingo Moderna bwana Stephane Bancel

Muri 2019 hagati uyu mugabo ngo yatunguye abakozi be ababwira ko urwo rukingo batari bakamenye ibyarwo ngo bagombaga kwitegura kurukora ku bwinshi mu mwaka ukurikiyeho wa 2020, ngo kuko isi yagombaga guhura n’icyorezo gikomeye kandi kizavurwa nurwo rukingo. Muricyo gihe cya 2019 hagati mu mwaka ngo bari bamaze gukora doze ibihumbi 100, icyakora yabwiye abo bakozi ko mu mwaka ukurikiraho bagomba kwitegura gukora byibuze doze zisaga miliyari.

Benshi mu bakozi be bumvise ibyo boss wabo ababwira babigira urwenya ariko ntibamenye ko ari urwenya rwari rubumbatiye ukuri kuzabahesha amafaranga menshi cyane. Ibindi bimenyetso kandi byerekana ko abatuye isi nanubu batarabwirwa inkomoko nyakuri ya covid19 nuko hari inyandiko zashyizwe hanze zaturutse muri urwo ruganda rwa moderna zerekana ko habayeho kwiga byimbitse kuri coronavirus nuburyo ikora kandi zikaba zaranditswe muri 2016. Bimwe mu biri murizi mpapuro kandi bihuye cyane n’ibyabonetse muri virusi ya covid19 yapimwe mu bayanduye muri za 2020 kuzamura.

- Advertisement -

Aya makuru yose rero nubwo aba yagiye hanze mu buryo ba nyirayo batabizi yerekana neza ko uruganda rwa Moderna ari rumwe muzateguye ndetse zigateza isi icyorezo cya covid19. Icyakora uyu mugabo ntabwo yigeze atangaza abo bari bafatanyije cyangwa ngo avuge abari bakuriye uwo mushinga gusa, yemeza ko ari akazi bateguriwe ariko ntavuga abagateguye ari bande.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles