Iyi foto bivugwa ko yafashwe ku munsi w’abakundanye uba kuri 14/02 yafotowe aba bombi bari kwizihiza uwo munsi w’abakundanye n’ubundi. Yafatiwe munsi y’amazi ndetse iyi foto yaciye agahigo nk’ifoto nziza ndetse bakaba baranaciye agahigo nk’abantu basomanye umwanya munini kandi mu mazi. Aba basomanye mu gihe cy’iminota 4 n’amasegonda atandatu muri aya mazi.
Uwitwa Beth Nale na Miles Cloutier ubu baba muri Africa ndetse n’umwana wabo w’umwaka umwe n’igice, baciye aka gahigo ubwo bari bari mu biruhuko ku birwa bya Maldives. Aba bakuyeho agahigo ko gusomana umwanya munini kari gasanzwe gafitwe n’abandi bantu mu gihe cy’imyaka 13.
Icyakora aba babiri ntabwo guca aka gahigo byabatunguye kuko bari bamaze igihe babyitoza na mbere yuko berekeza muri Maldives, bivugwa ko aba babanje kujya basomanira mu mazi bakamara iminota 2 ndetse n’itatu kugeza ubwo noneho bagiye ku minota ine irenga bakegukana umuhigo wa mbere ku isi. Aba uko ari babiri basanzwe ari abakinnyi ba filime ariko zibanda ku kuzikorera mu mazi.
Iki gitekerezo bavuga ko bakigize bwa mbere mu myaka irenga itatu ishize ariko bakaba baratangiye kubyitoza mu byumweru bicye byabanjirije uwo munsi wa St Valentin, gusa aba bavuga ko kumara iminota ine nabyo byabatunguye ndetse bavuga ko bigoranye cyane kuba harabandi babikora kuburyo bworoshye.
Wowe ubona ari iki wakora ku buryo waca agahigo ku isi?