spot_img

Uyu mugabo utajya wemera guhomba yakamije ikiyaga cyose ashaka telefone ye.

- Advertisement -

Uramutse ubyumvise ushobora gukeka ko ari umuntu woroshye nyamara siko biri, uyu mugabo usanzwe ari umutegetsi muri leta mu gihugu cy’Ubuhinde byamusabye kwirukanwa kukazi ke, nyuma yuko ategetse ko icyuzi cyuzuye amazi bagikamya kugira ngo akunde abone telephone ye yari yaguyemo.

Mu gihe kingana n’iminsi itatu nicyo byatwaye kugira ama miliyoni za metero cube z’amazi babashe kuzikamya muricyo cyuzi. Uyu mugabo witwa Rajesh Vishwas yatayemo iyi telephone ye ubwo yari arimo kwifata selfie.Igitangaje kurushaho nuko iyi telephone nubwo yaje kuboneka yabonetse itakiri nzima bitewe nuko yari yuzuyemo amazi, bityo yanga kwaka.

- Advertisement -

Uyu mugabo avuga ko bitewe n’amakuru akomeye ya leta yari ari muriyo telephone ariyo mpamvu yakoze ibishoboka byose iyo telephone ikavanwa murayo mazi. Gusa byaje kurangira ashinjwe icyaha cyo gukoresha nabi ububasha ahabwa n’itegeko. Bivugwa ko iyo telephone yataye murayo mazi yo mu bwoko bwa Samsung, yari ifite agaciro k’ibihumbi 100 byama rupee akoreshwa mu buhinde, akaba asaga miliyoni imwe n’ibihumbi 300 mu mafaranga yu Rwanda.

Yabanje kugerageza byose ngo arebe bayivanamo ariko abahanga mu koga amazi magari birangira bananiwe kuyikuramo ari nabwo yigiraga inama yo gutumiza moteri ikogota amazi maze barayakamya yose. Uyu yiregura yavuze ko yakamije ayo mazi afite uruhushya rw’abategetsi bakuru ndetse akanavuga ko amazi yakamije ari ayarengaga ku kigero cyateganyijwe atarashoboraga gukoreshwa.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles