spot_img

Mu marushanwa 7 yakinnye muri uyu mwaka birangiye nta gikombe na kimwe atwaye. Cristiano Ronaldo yaciye agahigo kabi ku isi.

- Advertisement -

Nubwo ikipe ya Al Nassr yariziko igiye gukubita abakeba ubwo yaguraga kizigenza Ronaldo mu kwezi kwa mbere, ibintu ntabwo byaje kuyigendekera neza kuko umwaka urangiye batahiye aho.

Ibyiringiro Cristiano Ronaldo yari afite byo gutwara byibuze agakombe na kamwe, byayoyotse kuri uyu wa gatandatu ubwo ikipe ya Al Ittihad bahanganye yegukanaga igikombe cya shampiyona cya Arabia saudite, igitangaje kurushaho nuko iyi Al Ittihad yaherukaga iki gikombe muri za 2009.

- Advertisement -

Kugira ngo wumve neza aka gahigo ariko kabi Cristiano Ronaldo yaciye, nuko wabanza ukamenya ko muri uyu mwaka w’imikino, umwaka umwe gusa Ronaldo yakinnye mu marushanwa arindwi ariko yose akaba arangiye nta gikombe na kimwe atwaye, habe nicyo kunywesha amazi. Ayo marushanwa yakinnye harimo Igikombe cy’isi yajyanyemo n’ikipe ye ya Portugal mu kwezi kwa 12, harimo kandi Europa League na Premier League yakinnye ubwo yari akiri muri Manchester united, hakaza Nations League na Portugal, Saudi Super Cup, Saudi league na King’s Cup yakinanye na Al Nassr.

Kuva yagera muri Al Nassr yatsinze ibitego 14 mu mikino 16, ariko yananiwe gutsinda igitego na kimwe mu mukino wari ngombwa cyane kuwa 6 ubwo Al Nassr yanganyaga Al-Ettifaq 1-1, mu mukino Cristiano yanasimbujwemo.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles