Ni imvugo zigiye zinyuranye abantu bagiye bavuga mu buryo bwo gutebya nyuma yuko amashampiyona mu bihugu bitandukanye agiye arangira ndetse buri kipe ikamenya aho ihagaze. Ariko nubwo biri uko amakipe amwe namwe yagiye atenguha abafana bayo mu buryo butandukanye.
Icyakora ikipe zagarutsweho cyane ni Kiyovu Sports mu Rwanda, Arsenal mu bwongereza ndetse n’ikipe ya Borussia Dortmund yo mu budage aho izi kipe zombi zihuriye ku kuba zaratakaje igikombe ku munota wa nyuma. Ibi nyamara byaje nyuma yuko aya makipe uko ari atatu yayoboye urutonde igihe kinini ndetse ibyo yasabwaga byose ngo atware igikombe ariyo yarabifite mu ntoki.
Duhereye hafi nko kuri Kiyovu Sports mu Rwanda iyi kipe yigeze kuba ifite amanota atandatu irusha izindi ziyikurikiye, igitangaje kurushaho nuko nta mikino 10 yaburaga ngo shampiyona irangire, mu mibare byavugaga ko iyi kipe niyo itakaza umukino umwe igatsinda indi yari isigaye yari butware igikombe bitayigoye, kiyovu yayoboye urutonde kugeza ku munsi wa 29 mu mikino 30 igize shampiyona, icyakora yaje gutakaza umukino wa 29 ubwo yatsindwaga na Sunrise igitego 1-0 bigatuma APR ihita ifata umwanya wa mbere, abayovu bahise babona ko gutwara igikombe bitagishobotse APR imaze kujya imbere yabo habura umukino umwe.
Arsenal mu bwongereza nayo niyo ya mbere mu mateka yayoboye urutonde igihe kinini, kingana n’amezi 8 yose ariko bikarangira idatwaye igikombe, ubwo haburaga imikino itarenze itanu ya shampiyona iyi kipe byatangiye inganya imikino itatu yikurikiranya nyamara ikayinganya yabanje gutsinda byibura ibitego 2. Yaje gutakaza ikizere cy’igikombe ubwo yatsindwaga na Man City ibitego 4-1 maze itakaza umwanya wa mbere burundu.
Borussia Dortmund mu budage nayo yatengushye cyane abafana bayo ku munsi wa nyuma, iyi kipe yasabwaga gutsinda umukino wayo wa nyuma kuri stade yayo ariko biza kuyinanira ubwo yanganyaga na Mainz ku munsi wa nyuma ibitego 2-2, maze Bayern Munich ikitsindira umukino wayo igahita itwara igikombe.
Nyuma yibi rero buri wese aribaza izi kipe zizira iki iyo zigeze mu minsi ya nyuma? Kiyovu iheruka igikombe cya shampiyona mu myaka irenga 30 ishize, bivuze ko umuntu ufana kiyovu adafite imyaka byibuze 45 atarabona Kiyovu itwara igikombe, Arsenal iheruka igikombe cya shampiyona muri 2004 bivuze ko mu mwaka utaha izaba yujuje imyaka 20 itagikoraho, Dortmund nayo ni hafi aho kuko igiheruka muri 2012, bivuze ko ari imyaka 11 itazi uko bundesliga isa.
Ese waba uri umufana w’ikipe imwe murizi cyangwa waba uzifana zose? Tubwire.