spot_img

Perezida Museveni yakoze ibyo abandi bose batinye asinya itegeko rihana abatinganyi. Ese araza kubirokoka?

- Advertisement -

Uyu muyobozi wa Uganda benshi bakunda kwita intwari ya Africa yakoze ibyo abandi bayobozi muri Africa badashobora no gutekerezaho na gato. Yashyize umukono ku itegeko ryavugishije benshi ryo guhana ikitwa ubutinganyi aho buva bukagera, muri iri tegeko hari nuzafatirwa mu bikorwa by’ubutinganyi bikaba byamukururira n’igihano cy’urupfu.

Akimara gusinya iri tegeko ibihugu binyuranye byo mu burengerazuba bw’isi byabaye nk’imbwa bakubise inkoni maze bihagurukira icyarimwe byamagana uwo mwanzuro wa Museveni. Leta y’ubwongereza bidatinze yahise itangaza ko uwo mwanzuro wa Museveni ari ivangura rikomeye rikorewe abanya Uganda ndetse ko Uganda igiye gutakaza ikuzo yarifite ku ruhando mpuzamahanga.

- Advertisement -

Perezida wa Amerika Joe Biden we yahise avuga ko bikojeje isoni ndetse ari uguhonyora uburenganzira bwa muntu isi yose igenderaho. Sibyo gusa America yo yahise ivuga ko igiye gutegura ibihano bikakaye ku bategetsi bamwe ba Uganda. Gusinya iri tegeko kwa Museveni kwatangajwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, bikozwe n’umuvugizi w’inteko ishinga mategeko wa Uganda kuri Twitter.

Muriri tegeko bateganya ko umuntu ufatiwe mu bikorwa by’ubutinganyi ashobora kwicwa cyangwa agafungwa burundu, umuntu kandi uzahamwa n’ibyaha byo kwinjiza abandi mu butinganyi, kubwamamaza cyangwa kubutera inkunga azahanishwa igifungo cy’imyaka 20 muri gereza, sibyo gusa kandi kuko n’umuntu uzahamwa n’icyaha cyo kugerageza kwishora mu butinganyi azafungwa imyaka 14.

- Advertisement -

Icyo wamenya kandi nuko ubu America yamaze guhagarika uruhushya rwo kwinjira muri America rw’umukuru w’inteko ishinga amategeko madame Anita Among, ndetse byitezwe ko n’abandi badepite bashobora kugerwaho ndetse bigakorwa n’ibihugu bya ba gashakabuhake birimo Ubwongereza ibihugu by’uburayi Canada nibindi bishyigikiye ubutinganyi.

Museveni we avuga ko nta numwe ukwiye gushaka gutwara Uganda mu kiganza cye, kuko Uganda ari igihugu gifite ubwigenge bityo kigomba no gukora ibiri mu nyungu z’abanya Uganda bose.

Ariko se kuki ubutinganyi ubuvuze arebwa nabi? Iki nikibazo buri wese utekereza neza akunda kwibaza nyamara ari ingingo itagakwiye no gutekerezwaho cyane, nubwo aka kanya tutabivugaho byinshi ariko abashakashatsi n’abasesenguzi banyuranye, bavuga ko gukwirakwiza ubutinganyi ari umwe mu migambi igamije kugabanya abaturage ku isi kandi bigakorwa abantu bitabaye ngombwa ko hari abicwa.

Mu minsi ya vuba tuzababwira byinshi mutaramenya kuriyi ngingo.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles