spot_img

Yasabye inzu cyangwa miliyoni 80 ngo akinire Amavubi byose barabyanga. Leandre Onana ntagikiniye u Rwanda nkuko byari bitegerejwe.

- Advertisement -

Umutoza w’amavubi Carlos Alos Ferrer nibwo yatangaje ko Leandre Willy Esomba Onana rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports yanze gukinira amavubi nyamara u Rwanda rwari rumaze iminsi rumusaba ko yarukinira. Icyo gihe benshi bacyetse ko Onana ashobora kuba yarasuzuguye u Rwanda cyangwa se akaba azakinira Cameroon avukamo.

Nyamara ibi byose byaje kunyomozwa na nyirubwiye Onana avuga ko atigeze yanga gukinira Amavubi, ahubwo harindi mpamvu ikomeye yatumye adahuza n’abayobozi b’umupira mu Rwanda. Umutoza w’amavubi we yari yavuze ko Onana yanze gukinira amavubi kandi ko ari umwanzuro we ku giti cye ndetse ko buri wese agomba kubyakira. Gusa nta mwanya munini waciyemo maze Onana anyomoza umutoza w’amavubi ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ba B&B, Onana yavuze ko atigeze yanga gukinira u Rwanda ahubwo haribyo yasabye ariko ntabihabwe.

- Advertisement -

Onana ati: “ntabwo nanze gukinira u Rwanda, ni ukumbeshyera. Gusa haribyo nasabye ko nabona nkafasha umuryango wange nkaba nabasha gukinira u Rwanda. Nasabye ibihumbi 80 by’amadorali (asaga miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda) kugira ngo nkinire amavubi” si byinshi Onana yatangaje kuri aya makuru gusa icyumvikana nuko ibyo yasabye abayobozi b’umupira w’amaguru ntibemeye kubimuha.

Hari andi makuru tutarabonera gihamya avuga ko, Leandre Onana yaba yarahaye u Rwanda amahitamo abiri ariko bakabura na kimwe bemera kumukorera. Bivugwa ko Onana yasabye ko u Rwanda rwagurira inzu umuryango we mu mujyi wa Yaounde muri Cameroon maze nawe bakamuha ibihumbi 20 by’amadorali. Bitari byo yabahitishijemo kandi kumuha ibihumbi 80 by’amadorali inzu bakayihorera ariko ibyo byose nta na kimwe abashinzwe umupira mu Rwanda bigeze bemera kumukorera.

- Advertisement -

Leandre Willy Esomba Onana ni umunya Cameroon ukinira Rayon Sports kuva mu myaka 2 ishize, uyu yigaragaje nk’umukinnyi mwiza cyane ku mwanya wa rutahizamu dore ko niyi shampiyona yarangiye ariwe urusha abandi ibitego kuko yatsinze 16 mu mikino 23 gusa ndetse anatanga imipira 5 yavuyemo ibitego. Iyo biza gukunda ko akinira u Rwanda benshi babibona nk’amahitamo meza ya rutahizamu u Rwanda rumaze igihe rwifuza ariko nabyo birangiye byanze.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles