spot_img

Chelsea iri mu rwobo yamaze kuzana Pochettino nk’umutoza mushya. Ese niwe uzayizahura?

- Advertisement -

Kuva mu mwaka ushize ubwo umuherwe Roman Abramovic yagurisha Chelsea ntabwo iyi kipe yongeye kuba uko yahoze, imaze kwirukana abatoza inshuro eshatu ndetse ubu yamaze gutakaza umwanya wo kuzakina Champions league nyamara ariyo yayitwaye muri 2021.

Kuri ubu rero Chelsea yamaze kuzana undi mutoza mushya ariwe Mauricio Pochettino, bivugwa ko uyu yamaze kumvikana na Chelsea kuzayitoza mu myaka ibiri igiye kuza ariko kandi mu masezerano bemeranya ko ashobora no kuzongezwa undi mwaka umwe mu gihe byaba bigenze neza. Pochettino agiye kugaruka mu bwongereza nyuma y’imyaka ayivuyemo ubwo yirukanwaga na Tottenham ibarizwa nubundi I Londre kimwe na Chelsea.

- Advertisement -

Uyu mutoza w’imyaka 51 yari amaze igihe ntakazi kuva kandi yakwirukanwa na PSG mu kwa karindwi umwaka ushize wa 2022. Abaherwe ba Chelsea bavuga ko Pochettino ari umwe mu batoza beza isi ifite ndetse bakaba bemeza ko bafite amashyushyu yo gutangira gukorana nawe kuko bizeye ko azabageza kuri byinshi. Azatangira imirimo ye kuwa 01/07/2023 aho azaba asimbuye Frank Lampard wari wagaruwe muriyi kipe ngo abashe kuyifasha gusoza shampiyona.

Kuva mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, Lampard ni umutoza wa gatatu wirukanywe, nyuma yuko babanje kwirukana Thomas Tuchel bagashyiraho Graham Potter utaramaze amezi atanu nawe agahita yirukanwa hakagaruka Lampard. Pochettino yatsindiye uyu mwanya nyuma yuko Chelsea iganiriye nabandi batoza barimo uwahoze atoza ikipe yigihugu ya Espanye ndetse na Barcelona ariwe Luis Enrique ndetse na Julian Nagelsmann wirukanywe na Bayern Munich mu kwezi kwa gatatu ariko bikaza kurangira aba bose ntacyo bumvikanye na Chelsea.

- Advertisement -

Ubundi Pochettino yumvikanye na Chelsea mu kwezi kwa kane gusa nta masezerano yanditse bari bakorana kuko bari bategereje ko shampiyona irangira ngo abone gutangira imirimo.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles